2Pac witabye Imana afite imyaka 25 mu muhango wo kumurika iyi nyenyeri yari ahagarariwe na mushiki we Sekyiwa “Set” Shakur.
Iyi nyenyeri iri ku muhanda wa Vine Street mu Gace ka Hollywood Boulevard mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California.
Queen Latifah ni we muraperi wa mbere wahawe iyi nyenyeri y’icyubahiro mu 2006. Abandi baraperi bahawe Hollywood Walk of Fame ni Sean Combs (P Diddy) wayihawe mu 2008, Pharrell Williams mu 2014, LL Cool J mu 2016, Pitbull mu 2016, Ice Cube mu 2017, Snoop Dogg mu 2018, Cypress Hill mu 2019, 50 Cent mu 2020, Missy Elliott mu 2021, Ice-T mu 2023 na Ludacris mu 2023.
2Pac ubaye umuraperi wa 13 uhawe iyi nyenyeri y’icyubahiro yitabye Imana nyuma y’iminsi itandatu arasiwe i Las Vegas tariki 7 Nzeri 1996.
Nyuma y’urupfu rwe ubuzima bwe n’ibikorwa bye bikomeje kugarukwaho cyane mu bitabo n’ibiganiro bitandukanye hirya no hino ku Isi.
Vuba aha haherutse gukorwa filime mbarankuru iri guca ku rubuga rwa Hulu yiswe "Dear Mama: The Saga of Afeni and Tupac Shakur" igaruka ku buzima bw’uyu muraperi n’umubyeyi we Afeni Shakur witabye Imana afite 69 mu 2016 yishwe n’umutima.
Igikorwa cya Hollywood Walk of Fame cyashyizweho mu 1958 n’Urugaga rw’Ubucuruzi rwa Hollywood rwashakaga gushyiraho ikimenyetso cyateza imbere ubukerarugendo muri Hollywood.
Inyenyeri za mbere zongerewe muri Walk of Fame mu 1960, kuva icyo gihe, ibyamamare birenga 2757 byahawe icyubahiro biyigenerwa.
Iyi nyenyeri ihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu bice bitandukanye harebwa n’uruhare byagize muri sosiyete.
‘Hollywood Walk of Fame’ ni urwibutso rusange ruhoraho rutangwa mu guha icyubahiro ibikorwa by’abantu batandukanye cyane cyane ibyamamare barimo abayobozi, aba-producer, abacuranzi, amatsinda y’ikinamico / imiziki, abantu bahimbano, n’abandi.
Kuva mu 2010 aka gace kangana n’ibilometero 2.1 kari ku muhanda wa La Brea Avenue gasurwa n’abarenga miliyoni 10 buri mwaka.
Buri mwaka hatangwa ubusabe bw’abarenga 200 bwoherezwa muri komite ishinzwe gutoranya abahabwa inyenyeri izwi nka Walk of Fame.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!