00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

50 Cent agiye gukora filime ku bagore bashinja P.Diddy kubasambanya

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 8 December 2023 saa 07:52
Yasuwe :

Umuraperi Curtis James Jackson III [50 Cent] yiyemeje gushora imari no kuyobora umushinga wa filime mbarankuru, igaruka ku bagore bamaze kuba bane bashinja umuraperi P.Diddy kubasambanya.

50 Cent w’imyaka 48 atangaje ibi nyuma y’umunsi umwe umugore wa kane avuze ko nawe ubwo yari afite imyaka 17 yahohotewe na P.Diddy, Umuyobozi wa Bad Boy Records.

Mu butumwa yashize ku rubuga rwa X yanditse agira ati “Ubu nakwemeza ko filime mbarankuru ya Diddy iri gutegurwa binyuze muri G-Unit Film/TV ku bufatanye na Curtis ’50 Cent ’Jackson’ ari nawe uzayiyobora."

Umuvugizi wa 50 Cent n’ikigo G-Unit Film/TV yatangarije Billboard ko amafaranga azava muri iyi filime azahabwa aba bagore bavuga ko bahohotewe.

Ku mbuga nkoranyambaga 50 Cent, aherutse gusangiza abamukurikira amashusho ya Mark Curry wahoze muri Bad Boy Records ya P.Diddy, avuga ko uyu muyobozi we yari afite amacupa y’inzoga yari agenewe guhabwa abagore gusa baje mu birori bye.

Hagati aho P.Diddy ahakana yivuye inyuma ibirego byose akomeje gushinjwa n’aba bagore, avuga ko bigamije kwangiza izina rye n’umuryango.

Guhangana hagati y’aba bagabo bombi si ibya vuba aha bimaze igihe kinini kuva 2000, aho 50 Cent yatangiye ashinja mugenzi we ko atigeze amushyigikira ubwo yari agitangira umuziki.

50 Cent yigeze gushinja P Diddy kumwiba amagambo y’indirimbo akayakoresha mu ye nta burenganzira abifitiye.

Mu 2007 byavuzwe ko P.Diddy na 50 Cent barwaniye mu rwambariro, ubwo bari mu birori bya BET Awards.

Mu minsi yashize 50 Cent yatangaje ko P.Diddy afite uruhare mu rupfu rwa Tupac rwabaye mu 1996.

Kuva P.Diddy yatangira gushinjwa ibyaha byo guhohotera abagore, 50 Cent ni umwe mu bakoresheje imbuga nkoranyambaga baseka uyu muraperi mugenzi we.

P.Diddy ubwo yari mu kiganiro The Breakfast Club yatangaje ko kuba 50 Cent akunze kumwibasira cyane ari ukubera urukundo amukunda nta kindi kibimutera.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages