Mu kiganiro yagiranye na Popcast ya The New York Times, A$AP Rocky yavuze ko nyina yakundaga kumubwira amagambo amushishikariza kureba Rihanna mu buryo bwihariye, nubwo icyo gihe we atabyitagaho cyane.
Yagize ati “Mama yakundaga kumbwira ati ‘ndabizi ko ukunda uyu mukobwa muri kumwe ubu’ sinavuga amazina ‘ariko ndifuza ko waba uri kumwe na RiRi’.”
Yakomeje avuga ko yajyaga abaza umubyeyi we impamvu ahora abimubwira, akamubwira ati “Ese mama, kuki uhora umbwira ibyo? Uwo mukobwa nta nubwo anshaka.”
A$AP Rocky yavuze ko nyuma yaje gusobanukirwa ko “ababyeyi baba bazi ibyiza,” ashimangira ko ashimira Imana kuba Rihanna yaraje mu buzima bwe muri icyo gihe. Yavuze ko mbere yaho atari yiteguye umubano ukomeye nk’uwo, ndetse ko na Rihanna ubwe atari abyiteguye.
Uyu muraperi w’imyaka 37 yavuze ko we na Rihanna bari inshuti za hafi mu gihe cy’imyaka igera kuri 10, mbere yo gufata icyemezo cyo gukundana byeruye mu 2020.
Nubwo byatinze kuba umubano w’urukundo, Rocky yavuze ko mu by’ukuri Rihanna “yahoraga ari umukobwa we” kandi ko yahoraga amwiyumvamo.
Yagize ati “Twari turi ku murongo umwe. Twavutse umwaka umwe. Data akomoka mu gihugu cye. Iyo nsubiyeyo mbona impande zombi z’umuryango wanjye. Hari byinshi duhuriyeho ku buryo bidusetsa cyane.”
A$AP Rocky na Rihanna bamaze kwibaruka abana batatu barimo abahungu RZA Athelston w’imyaka itatu, Riot Rose w’ibiri, n’umukobwa w’amezi ane witwa Rocki Irish.
Bisa n’aho aba babyeyi batararangiza kwagura umuryango wabo. Mu minsi ishize, Rihanna yaciye amarenga ko ashobora kuba yiteguye kubyara undi mwana wa kane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!