00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

A$AP Rocky yashyize hanze album; Yvanny Mpano, Darest na Peace Jolis nabo bakoze mu nganzo…Indirimbo za weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 January 2026 saa 02:29
Yasuwe :

Nk’uko bisanzwe buri Cyumweru tubagezaho indirimbo zagiye hanze, yaba izo hanze y’u Rwanda cyangwa izindi z’abanyarwanda mu njyana zitandukanye.

Ni indirimbo ziba zirimo iz’abahanzi bakizamuka n’abamaze kubaka izina mu Rwanda; baririmba indirimbo zisanzwe cyangwa umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Kuri iyi nshuro abahanzi abo mu Rwanda bakoze mu nganzo barimo Yvanny Mpano wisunze Riderman, Sarah Sanyu, Fela Music, Darest wahimbiye indirimbo umugore baheruka kurushinga n’abandi.

Abo hanze bakoze mu nganzo barimo A$AP Rocky washyize hanze album, Asake wisunze Wizkid, Omah Lay, Kodak Black wisunze Gunna, Roddy Ricch, French Montana n’abandi batandukanye.

“Mukunzi We” - Sarah Sanyu

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Sarah Sanyu wamamaye muri Ambassadors of Christ Choir ariko usigaye akora umuziki ku giti cye, n’ubwo akibarizwa muri iyi korali yazamukiyemo. Ni indirimbo y’ubukwe.

“Indani” - Yvanny Mpano

Ni indirimbo nshya Yvanny Mpano yahuriyemo na Riderman. Baba bagaragaza ko hari igihe umuntu abaho ajarajara mu rukundo, ariko igihe cyagera akabona umuntu bahuza kugeza bafashe umwanzuro wo kubana akaramata.

“Iwacu” - DJ Lamper

Ni indirimbo nshya DJ Lamper uri mu bagezweho yahuriyemo na Peace Jolis. Peace yumvikana aririmba, ataka u Rwanda agaragaza ko ari igihugu kidasanzwe cyakirana buri wese urugwiro.

“Amore” - Darest

Ni indirimbo nshya ya Darest. Uyu muhanzi ni indirimbo yahimbiye umugore we barushinze mu 2025. Aririmba agaragaza uburyo umugore we yamuhinduriye ubuzima, akamubwira ko atazigera apfusha ubusa amahirwe yamuhaye yo kumukunda.

“Nimekuona” - Gisa Claudine

Umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Gisa Claudine, yongeye gutera indi ntambwe mu murimo we wo kuramya Imana, ashyira hanze indirimbo nshya y’Igiswahili yise “Nimekuona”, ikurikiye indi ye yakunzwe cyane yitwa “Hakuna Machozi.”

Asobanura igisobanuro cy’iyi ndirimbo ye nshya "Nimekuona", Gisa Claudine wo guhangwa amaso mu muziki wo kuramya Imana yavuze ko ari indirimbo yo guhamya imirimo ikomeye Imana yamukoreye.

“Merci” - Chorale Il Est Vivant

Chorale Il Est Vivant yo muri Paroisse Regina Pacis–Centre Christus Remera, izwi cyane mu ndirimbo zifasha abantu kuva kera, yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Merci” ikozwe mu buryo bugezweho.

Iyi Chorale ikorera muri Archdiocese ya Kigali, Paroisse Regina Pacis-centre Christus Remera, imaze imyaka myinshi ikora ibikorwa by’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zinyura imitima mu ndimi zitandukanye.

Igizwe n’abaririmbyi n’abacuranzi bo mu byiciro bitandukanye, kuva ku rubyiruko kugeza ku bakuze, ikaba imaze kuba ubukombe mu muziki wa gikirisitu mu Rwanda.

Indirimbo “Merci” yahimbwe na Hategekimana Joseph, umwe mu bahanzi bakomeye b’iyi Chorale, uzwi cyane kubera indirimbo “Ni Wowe Mugenga” yakunzwe n’abatari bake.

Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe Kiliziya Gatolika imaze iminsi mu birori byo gusoza yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda n’imyaka 225 y’ugucungurwa kwa benemuntu.

Amagambo yayo agaragaza gushimira Imana ku byiza yagiriye umuryango wayo n’u Rwanda by’umwihariko.

Chorale Il Est Vivant iherutse gususurutsa Abasenyeri bo muri Afurika na Madagascar mu nama ya SECAM ku nshuro ya 20 yabereye mu Rwanda, aho yaririmbye mu Misa yabereye muri Kigali Convention Centre.

Uretse iyi ndirimbo nshya, Chorale Il Est Vivant ikomeje gahunda yo kugeza ku bakunzi bayo izindi ndirimbo n’ibitaramo bitandukanye muri uyu mwaka.

“Viral” - Fela Music

Ni indirimbo nshya ya Fela Music. Aba basore bahuriye mu itsinda baba baririmba umukobwa abahungu barwanira bakavuga ko yabaye ikimenyabose buri wese ashaka kumwegukana.

“Bisousx2” - Saràh Phenom

Ni indirimbo y’umuhanzikazi Saràh Phenom. Ni umwe mu bakobwa b’Abanyarwandakazi bari kuzamuka byihuse mu muziki by’umwihariko mu Banyarwanda bakorera byinshi mu bihangano byabo mu mahanga. Ubusanzwe akunze kubarizwa mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Sarah yavukiye mu Rwanda, akurira muri Gabon aho yamaze imyaka irenga 10 mbere yo kwimukira mu Bubiligi.

Iyo yivuga agaragaza ko yakunze kuba hagati ya Paris mu Bufaransa n’i Bruxelles mu Bubiligi, aho yakoreraga cyane iby’imideli dore yagiye agaragara mu birori byo kuyimurika birimo na Paris Fashion Week. Ubu ari kubarizwa mu Rwanda.

“Nyambo Yanjye” - Logic Hit it ft. Possible

Ni indirimbo nshya ya Logic Hit it yahuriyemo na Possible. Possible ni we wumvikana aririmba muri iyi ndirimbo cyane ko Logic azitunganya gusa. Possible aba ataka umukobwa wamutwaye umutima, akibaza undi yamurekera.

Indirimbo zo hanze…

“Ishema” - Kole Demec ft. Da Bwiz

“A$AP Rocky yashyize hanze album

“Don’t Be Dumb” ni album ya kane y’Umuraperi A$AP Rocky. Yagiye hanze ku wa 16 Mutarama 2026, binyuze muri AWGE / ASAP Worldwide and RCA Records. Iriho indirimbo 19.

Mu ndirimbo ziriho harimo iyitwa “Order of Protection”, “Helicopter”, “Interrogation (Skit)”, “Stole Ya Flow”, “Stay Here 4 Life” A$AP Rocky yahuriyemo na Brent Faiyaz, “Playa”, “No Trespassing”, “Stop Snitching” yakoranye BossMan Dlow na Sauce Walka, “STFU” yakoranye na Slay Squad, “Punk Rocky”, “Air Force (Black DeMarco)”, “Whiskey (Release Me)” yahuriyemo na Gorillaz & Westside Gunn na “Robbery” yitabajemo Doechii.

Hari kandi “Don’t Be Dumb / Trip Baby”, “The End” A$AP Rocky yakoranye na will.i.am & Jessica Pratt, “Swat Team”, “Fish N Steak (What It Is’’ yakoranye na Tyler, the Creator na Jozzy, “Flackito Jodye’’ yakoranye na Tokischa na “I Smoked Away My Brain (I’m God × Demons Mashup)” A$AP Rocky yahuriyemo na Imogen Heap na Clams Casino.

“Aperture” - Harry Styles

“Turbulence” - Wizkid, Asake

“Papaoutai” - Mahmud Bin Asraf

“For Everybody” - Burna Boy

“Mye Healer” - Seyi Vibez, Omah Lay

“Ntagatima” - Drama T

“ Despacito” - Blaqbonez feat. Fola

“Beauty Modara” - Rudeboy

“Ti Manmi” - L-won

“Endless Nights” - Kodak Black feat. Gunna, Roddy Ricch, French Montana

“Tout Doux” - Soolking ft. Bamby


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages