A$AP agiye kumara ukwezi muri gereza nyuma y’imirwano yagaragayemo tariki 30 Kamena 2019 mu mujyi wa Stockholm muri Suède.
Ubushinjacyaha bwo muri iki gihugu, we n’abandi babiri bubakurikiranyeho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa gishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka ibiri.
Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa kabiri, umubyeyi w’uyu musore Renee Black n’abandi bo mu muryango we bari yarwitabiriye.
A$AP Rocky yaburanye ahakana icyaha ashinjwa. Umuhagarariye mu by’amategeko, Slobadan Jocovic yavuze ko ubuhamya bw’umusore ushinja umukiriya we ari ubuhimbano.
Yavuze ko hakenewe abatangabuhamya bandi barimo umurinzi wa A$AP Rocky n’undi muntu wari uri hafi y’aho imirwano yebereye.
Yavuze ko hari amashusho menshi yafashwe yerekana uko byagenze kose, ahakana ibyo kurwanisha icupa nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze.
Jocovic yavuze ko umukiriya we atari we wakubise hasi umusore ubashinja ahubwo ko ibyo yakoze byari mu buryo bwo kwirwanaho kuko yabonaga umurinzi ari mu kaga.
Uvuga ko yahohotewe yabwiye urukiko ko yari azi ko A$AP Rocky n’abo bari bari kumwe bari bagiye kumwica. Kuva icyo gihe yagize ikibazo cy’ihungabana ngo ku buryo arara ashikagukiraka ndetse ko ibikomere afite bitamwemerera kujya mu kazi.
Yavuze ko kandi amashusho yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga yamusize icyasha, kandi ko atari yasinze nk’uko byagiye bivugwa.
Biteganyijwe ko urubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa Kane mu mujyi wa Stockholm.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump aherutse kwinjira muri iki kibazo, asaba Minisitiri w’Intebe wa Suède ko barekura umutarage we agatanga ingwate, undi amukurira inzira ku murima amubwira ko ubutabera bwabo bwigenga.



















TANGA IGITEKEREZO