A.Y, umwe mu bahanzi bubashywe muri Afurika y’Uburasirazuba by’umwihariko iwabo muri Tanzania afitanye isano ya hafi n’u Rwanda. Nyina yari Umunyarwandakazi naho se akaba Umunyatanzaniya uvuka ahitwa Mbeya.

Mu butumwa A.Y yanditse kuri Instagram yibuka umubyeyi we yagize ati “Nshuti mama, ubu imyaka icyenda irashize utuvuyemo. Turakwibuka buri munsi kandi dukomeza kugusengera ngo uruhukire mu mahoro. Twaragukunze cyane ariko Imana igukunda kuturusha. Tuzakwibuka kugeza tugusanzeyo.”

Mu kiganiro A.Y yaherukaga kugirana na IGIHE, yasobanuye ko yagiye afatira urugero rwiza kuri nyina wamutozaga kubaha no guharanira kuzaba umugabo.

Nyina wa A.Y yari umunyarwandakazi
Nyina wa A.Y yari umunyarwandakazi

Ambwene Allen Yessayah wamamaye nka A.Y., ni umuraperi ukomeye muri Tanzania, yavutse ku itariki ya 5 Nyakanga 1981. Ni umwe mu bahanzi bafite ubukire muri Tanzania, akaba yarinjiye mu muziki mu 1996 ubwo yabarizwaga mu itsinda rya S.O.G, ahagana muri 2002 nibwo yatangiye kuririmba ku giti cye.

Ubu aritegura kuzarushingana n’umukobwa w’Umunyarwandakazi bamaze igihe bakundana witwa Remy gusa ntaratangaza byeruye igihe ubukwe buzabera.

A.Y yavuze ko azibuka umubyeyi we kugeza umunsi na we azatabarukira
A.Y yavuze ko azibuka umubyeyi we kugeza umunsi na we azatabarukira
Ubwo A.Y aheruka kwitabira igitaramo cya Fresher Party
Ubwo A.Y aheruka kwitabira igitaramo cya Fresher Party