Ibi birori byabereye muri Kigali Convention Centre, ahateraniye abantu batandukanye bahawe ubutumire.
Mu batumiwe harimo abo mu ruganda rw’imyidagaduro barenga 20 barimo abahanzi, abanyamakuru, abavanga imiziki n’abandi.
Abahanzi bari batumiwe barimo The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella, Ish Kevin, Israel Mbonyi, King James, Ruti Joel, Alyn Sano, Bwiza n’Umujyanama we Uhujimfura Claude, n’abandi.
Umuhanzi uhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ari mu bakoresheje Urukuta rwe rwa X [Twitter] mu kwerekana ko yaryohewe no guhura na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.
Amafoto abiri yashyize kuri uru rubuga, yayaherekesheje amagambo agira ati “Hamwe n’ibi, umwaka wa 2023 ugeze ku musozo.’’
And with that, the 2023 season Comes to an End. pic.twitter.com/MdIwGRCXEa
— Israel Mbonyi (@IsraeMbonyi) December 31, 2023
Uhujimfura Claude ureberera inyungu za Niyo Bosco na Bwiza yabwiye IGIHE guhura n’Umukuru w’Igihugu ari ikintu kidasanzwe.
Yagize ati “Ni kimwe mu bintu bihambaye umuntu aba agezeho mu mwaka, bitwongerera imbaraga. Ntidukwiriye gusubira inyuma, ngomba guhora mu b’ingirakamaro mu gihugu. Perezida Kagame akunda abakozi, rero bitwongerera imbaraga. Hariya ni ahantu ugera ukiha umukoro wo kutazongera kuhabura mu myaka iri imbere ariko binerekana ko umuziki uri gutera imbere cyane kuko igihugu gikora byose ngo utere imbere.”
Iradukunda Grace Divine [DJ Ira] wavanze umuziki muri iki gikorwa, yagaragaje ko yanyuzwe no kongera guhabwa ubutumire.
Ati “Ni iby’agaciro cyane kwizerwa n’ubuyobozi bwacu bakantumira kubacurangira tugasangira mu birori byo kurangiza umwaka.”
Uyu mukobwa ufite izina mu kuvanga umuziki ni inshuro ya gatatu yatumiwe gucuranga muri ibi birori.
Yakomeje ati “Ni ibintu bikomeye cyane kandi ni umugisha w’Imana. Bisobanuye ikintu kinini cyane. Ni iyindi ntera mba ngize mu kazi kanjye ndetse ni irindi tafari mba nshyize ku kazi kanjye ko kuvanga imiziki.’’
Dj Ira yavuze ko impanuro bahawe na Perezida Kagame zizamufasha mu 2024 mu gukomeza gukora akazi ke neza, ashyira imbere ikinyabupfura no gusenga.”
Ibi birori kandi byitabiriwe n’abandi bafite amazina mu kuvanga imiziki barimo Dj Bissosso na Dj Toxxyk.
Umunyamakuru akaba n’Umushyushyarugamba ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Luckman Nzeyimana, yashimangiye ko gutumirwa mu birori nk’ibi bifite igisobanuro gikomeye.
Yagize ati “Ni byiza kuri njye ariko no kuri bagenzi banjye bo mu itangazamakuru kuko no mu ijambo rya Perezida Kagame yavuze ko imyidagaduro ari ingenzi mu buzima bwacu. Ku bayikora tugomba kuyikora twishimira aho tumaze kugera ndetse tukanabikora tureba aho tugana!”
Nzeyimana yashimangiye ko muri ibi birori yahakuye impanuro zizamufasha gukora akazi ke neza.
Bimaze kumenyerwa ko mu mpera za buri mwaka, Perezida Kagame ahura n’abantu b’ingeri zose barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu isangira rigamije kwishimira ibyo igihugu cyagezeho no kurebera hamwe ku ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa mu bihe biri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!