00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Banyuzwe no guhura na Perezida Kagame mu birori bisoza umwaka (Amafoto)

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 31 December 2023 saa 07:49
Yasuwe :

Umugoroba wo ku wa 30 Ukuboza 2023 wari ibihe bidasanzwe ku bantu b’ingeri zitandukanye bahuye na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu isangira ryo kwishimira isozwa ry’umwaka no kwinjira mu mushya wa 2024.

Ibi birori byabereye muri Kigali Convention Centre, ahateraniye abantu batandukanye bahawe ubutumire.

Mu batumiwe harimo abo mu ruganda rw’imyidagaduro barenga 20 barimo abahanzi, abanyamakuru, abavanga imiziki n’abandi.

Abahanzi bari batumiwe barimo The Ben n’umugore we Uwicyeza Pamella, Ish Kevin, Israel Mbonyi, King James, Ruti Joel, Alyn Sano, Bwiza n’Umujyanama we Uhujimfura Claude, n’abandi.

Umuhanzi uhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ari mu bakoresheje Urukuta rwe rwa X [Twitter] mu kwerekana ko yaryohewe no guhura na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Amafoto abiri yashyize kuri uru rubuga, yayaherekesheje amagambo agira ati “Hamwe n’ibi, umwaka wa 2023 ugeze ku musozo.’’

Uhujimfura Claude ureberera inyungu za Niyo Bosco na Bwiza yabwiye IGIHE guhura n’Umukuru w’Igihugu ari ikintu kidasanzwe.

Yagize ati “Ni kimwe mu bintu bihambaye umuntu aba agezeho mu mwaka, bitwongerera imbaraga. Ntidukwiriye gusubira inyuma, ngomba guhora mu b’ingirakamaro mu gihugu. Perezida Kagame akunda abakozi, rero bitwongerera imbaraga. Hariya ni ahantu ugera ukiha umukoro wo kutazongera kuhabura mu myaka iri imbere ariko binerekana ko umuziki uri gutera imbere cyane kuko igihugu gikora byose ngo utere imbere.”

Iradukunda Grace Divine [DJ Ira] wavanze umuziki muri iki gikorwa, yagaragaje ko yanyuzwe no kongera guhabwa ubutumire.

Ati “Ni iby’agaciro cyane kwizerwa n’ubuyobozi bwacu bakantumira kubacurangira tugasangira mu birori byo kurangiza umwaka.”

Uyu mukobwa ufite izina mu kuvanga umuziki ni inshuro ya gatatu yatumiwe gucuranga muri ibi birori.

Yakomeje ati “Ni ibintu bikomeye cyane kandi ni umugisha w’Imana. Bisobanuye ikintu kinini cyane. Ni iyindi ntera mba ngize mu kazi kanjye ndetse ni irindi tafari mba nshyize ku kazi kanjye ko kuvanga imiziki.’’

Dj Ira yavuze ko impanuro bahawe na Perezida Kagame zizamufasha mu 2024 mu gukomeza gukora akazi ke neza, ashyira imbere ikinyabupfura no gusenga.”

Ibi birori kandi byitabiriwe n’abandi bafite amazina mu kuvanga imiziki barimo Dj Bissosso na Dj Toxxyk.

Umunyamakuru akaba n’Umushyushyarugamba ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Luckman Nzeyimana, yashimangiye ko gutumirwa mu birori nk’ibi bifite igisobanuro gikomeye.

Yagize ati “Ni byiza kuri njye ariko no kuri bagenzi banjye bo mu itangazamakuru kuko no mu ijambo rya Perezida Kagame yavuze ko imyidagaduro ari ingenzi mu buzima bwacu. Ku bayikora tugomba kuyikora twishimira aho tumaze kugera ndetse tukanabikora tureba aho tugana!”

Nzeyimana yashimangiye ko muri ibi birori yahakuye impanuro zizamufasha gukora akazi ke neza.

Bimaze kumenyerwa ko mu mpera za buri mwaka, Perezida Kagame ahura n’abantu b’ingeri zose barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda mu isangira rigamije kwishimira ibyo igihugu cyagezeho no kurebera hamwe ku ngamba zikwiye gushyirwa mu bikorwa mu bihe biri imbere.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari kumwe na Minisitiri w'Intebe, Dr Ngirente Edouard
Perezida Kagame yashimye umuhate w'Abanyarwanda mu kubaka igihugu
Perezida Kagame yahaye impanuro abitabiriye ibi birori bihuza Abanyarwanda n'inshuti zabo muri rusange
Perezida Kagame yakiriye Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda mu mugoroba wo gusoza umwaka wa 2023
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza Abanyarwanda n'inshuti zabo mu birori bisoza umwaka wa 2023
Abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z'igihugu bitabiriye ibi birori
Israel Mbonyi yahuye anaganira na Madamu Jeannette Kagame
The Ben [wagaragaye yiyogoshesheje] n'umugore we Uwicyeza Pamella bahuye na Madamu Jeannette Kagame ku mugoroba wo ku wa 30 Ukuboza 2023
Israel Mbonyi yakoze mu biganza bya Perezida Kagame bagirana ikiganiro kigufi
Umunyamakuru Luckman wa RBA na King James bari bafite akanyamuneza
Senderi, Israel Mbonyi, Luckman na King James basigaranye agafoto k'urwibutso
Umuhanzikazi Bwiza na Claude Uhujimfura ureberera inyungu ze baryohewe n'ibihe byiza bagiriye mu birori bisoza umwaka wa 2023
Abanyamakuru Nzeyimana Luckman na Gloria Mukamabano ba RBA bari mu bahawe ubutumire
Senderi International Hit na King James bari mu bahanzi batumiwe muri ibi birori
Abahanzi barimo Ish Kevin, Eric Senderi, Ruti Joel, Israel Mbonyi n'abandi bari mu batumiwe mu birori bisoza umwaka wa 2023
Abatumiwe muri ibi birori bari bateguriwe icyo kunywa no kurya
Madamu Jeannette Kagame n'umukobwa we Ange Kagame bari bafite akanyamuneza muri ibi birori
Eric Shaba [wambaye amadarubindi] n'umugore we Masafi Munguiko [umuri imbere] bari mu bitabiriye ibi birori
Ibi birori byabereye muri Kigali Convention Centre
Ish Kevin na Ruti Joel bafata amashusho y'urwibutso
Ku nshuro ya gatatu, Dj Ira yongeye gususurutsa abitabiriye ibi birori mu ndirimbo zirimo 'Bana', Shaffy yakoranye na Chriss Eazy
Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava, Andy Bumuntu na Israel Mbonyi bafata agafoto bazajya bibukiraho umunsi udasanzwe kuri bo mu mwaka wa 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages