Inzego z’umutekano zitandukanye nka Polisi, ingabo n’abacungagereza basanzwe bifitemo abahanzi babafasha gukora ibihangano bitambutsa ubutumwa butandukanye bwubaka igihugu.
Urwego rufasha inzego z’ibanze mu gucunga umutekano [DASSO] ni rwo rwari rusigaye rutifitemo itsinda ry’abaririmbyi.
Bamaze gushyira hanze indirimbo ebyiri banditse bakaniririmbira, zose zikaba zikoze mu buryo bw’amajwi gusa.
Imwe ni iyitwa “DASSO y’u Rwanda” ivuga ku bikorwa by’uru rwego. Baririmbamo ko biteguye gufatanya n’izindi nzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha, banashyigikira gahunda zitandukanye za leta.
Indi ni iyitwa “Umuturage ku Isonga” irimo ubutumwa bugaragaza ko bashyize imbere inyungu z’abaturage kuko ari bo bakorera, aho babafasha kugeza ibibazo byabo ku nzego z’ibanze.
Urwego rwa DASSO rwashyizweho mu 2014 n’itegeko rinarugenera imikorere n’inshingano kugira ngo rufashe uturere runashamikiyeho gushyira mu bikorwa imyanzuro irebana n’umutekano, kubungabunga umutekano barinda abaturage n’ibintu byabo aho rwaje rusimbura urwahoze ari Local Defence.



















TANGA IGITEKEREZO