Iri rushanwa ryateguwe binyuze ku kinyobwa cya Mützig gikundwa na benshi mu Rwanda no hanze yarwo rigeze mu cyiciro cyo gutora mu buryo bwo kuri internet (Online voting).
Nyuma y’ibyumweru bitatu iri rushanwa ritangijwe hiyandikishije aba-Dj bagera kuri 89, kuri ubu hasigayemo 30 batoranyijwe n’ impuguke mu muziki zashyizweho n’abategura irushanwa.
Abo 30 batoranyijwe kurusha abandi bari ku rubuga kugira ngo barushanwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu binyuze mu matora akorwa n’abafana kuri internet (Online Voting).
Iki cyiciro cy’amatora cyatangiye kuwa 14 Kanama kizageza ku wa 2 Nzeri 2022, aho hazagaragazwa aba-Dj 10 bazaba batowe kurusha abandi bajya mu cyiciro cya tatatu ari nacyo cya nyuma.
Abazajya mu cyiciro cya nyuma (final) bazazengurukana na Bralirwa mu bitaramo bitanu bizabera mu bice bitandukanye by’igihugu bacurangira abafana hanatoranywe abazishimirwa kurusha abandi.
Muri iki cyiciro hazahuzwa aba-Dj babiri bahatane imbere y’abafana ari nabo bazihitiramo uwahize undi hasigare batanu bazahurira mu gitaramo cya nyuma kizabera i Kigali ari naho hazatangarizwa Umwami cyangwa umwamikazi wa Mützig Amabeats.
Uwa mbere uzaba yahize abandi azahabwa amasezerano y’imikoranire na Mützig mu gihe cy’umwaka wose naho uwa kabiri n’uwa gatatu nabo bateganirijwe ibihembo bitandukanye.
Iri ni irushanwa ryatangijwe ku wa 25 Nyakanga 2022 rihera ku cyiciro cyo kwakira umuziki uvanze (Music Mix) w’iminota 3 woherejwe ku rubuga rw’irushanwa.
Aya marushanwa yashyizweho muri gahunda yo gufasha abanyempano n’abafite ibikorwa by’iterambere mu cyiswe ’Never Stop Starting’ yashyizweho n’uruganda rwa Bralirwa rumaze imyaka 65 rukorera mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!