Ni abahanga mu kuvanga umuziki bakiri bato batoranyijwe bavuye muri 40 hagendewe ku majwi y’abatoye kuri Internet ndetse n'abagize akanama nkemurampaka k’iri rushanwa.

Mu bakomeje muri iki cyiciro harimo abitabiriye Mützig Amabeats ku nshuro ya kabiri nka DJ Illest , DJ Kavori, DJ na Montag.

Amazina mashya ari muri iri rushanwa ni DJ Yolo , DJ Noodlot , DJ Bhura, DJ Oz The DJ , DJ Kayg, DJ Lenzo na DJ Dallas

Aba basore bazahatana mu irushanwa rizasiga hamenyekanye batanu bagera mu cyiciro cya nyuma .

Bazahurira mu gitaramo kizabahuza aho buri umwe ahatana na mugenzi we. DJ Lenzo azahatana na DJ Noodlot, DJ Montag azahura na DJ Illest, DJ Kayg na DJ Bhura, DJ Yolo ahatane na DJ Oz The DJ mu gihe DJ Kavori azaba ahanganye na DJ Dallas.

Gahunda y’uko iki gitaramo izagenda bitazatangazwa mu minsi iri imbere.

Byari bimenyerewe ko ibi bitaramo bibera hirya no hino mu gihugu gusa amakuru avuga ko bitazongera kuba nk’uko byagenze umwaka ushize mu irushanwa ryegukanywe na Selecta Danny.

Iri rushanwa rya "Mützig Amabeats" rihuriza hamwe abavanga imiziki batandukanye biganjemo abakizamuka mu Rwanda, ryatangijwe n’uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa Plc.

Ni irushanwa rigamije kuzamura abafite ubuhanga mu kuvanga umuziki bari hirya no hino mu Rwanda binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Never Stop Starting.”

Mützig Amabeats  ni irushanwa rigamije gufasha abakiri bato kugera ku nzozi zabo
Mützig Amabeats ni irushanwa rigamije gufasha abakiri bato kugera ku nzozi zabo