Bimaze kumenyerwa ko mu ijoro ry’Ubunani, kuri Kigali Convention Centre habera igitaramo cyo guherekeza umwaka uba urangiye, Abanyarwanda bakinjira mu mushya n’ibyishimo.
Iki gitaramo cya Kigali New Year’s Count Down cyo guherekeza umwaka wa 2019 hatangirwa uwa 2020 byari byitezwe ko kizasusurutswa n’ikirangirire mu njyana ya Rumba, Fally Ipupa N’simba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wabuze ku munota wa nyuma.
Iki gitaramo ntikigeze gisubikwa, cyakomeje hemezwa ko hagomba , gucuranga aba Djs bakomeye, Dj Toxxyk wo mu Rwanda, Dj Shine wo mu Bufaransa na Dj Sinyorita wo muri Tanzania.
Abategura iki gitaramo bagabanyije ibiciro cyane ko ubu kwinjira ari amafaranga ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro na bitanu (5000Frw) mu myanya isanzwe.
Dj Toxxyk ni umwe mu bacuranze mu bitaramo bya ‘Silent Disco’ bimaze kuba inshuro zitari nkeya mu Rwanda.
Yacuranze mu gitaramo cy’isabukuru y’umwaka umwe MTN itangije serivisi za Yolo cyabereye i Gisenyi mu mwaka ushize, icya ‘New Year Countdown’ cyitabiriwe na Sauti Sol na Yemi Alade n’ibindi bitaramo bikomeye byagiye bibera mu mujyi wa Kigali, ariko kandi yigeze no gutumirwa no mu cya Mr. Eazi na Diamond cyabereye mu Mujyi wa Goma.
Mbere yo kwinjira mu byo kuvanga umuziki yabanje kuba umubyinnyi mu bwana ariko ntibyamuhira nyuma aza kwinjira mu byo kuvanga umuziki kuko yawukundaga cyane.



















TANGA IGITEKEREZO