00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba DJs bashaka guhatana n’abahanzi muri Primus Guma Guma n’andi marushanwa

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 26 June 2018 saa 11:38
Yasuwe :

DJ Toxxyk na DJ Marnaud bagezweho mu mwuga wo kuvanga umuziki i Kigali, bazamuye ijwi basaba ko bazinjira mu mu mubare w’abahatanira ibihembo mu irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar riyoboye andi mu Rwanda n’andi ahuza bahanzi.

Aba bombi basanzwe bazwi cyane n’abakunda gusohokera mu tubyiniro tugezweho mu Mujyi wa Kigali. Bamenyekaniye cyane muri Cocobean Club nyuma berekeza muri Papyrus iherereye ku Kimihurura. Bazwi cyane kandi n’abitabiriye ibitaramo bikomeye nk’icya Tekno, Davido, Mr. Eazi, Meddy n’ibindi nka Heroes Day Silent Disco, Shyuha Festival n’ibisoza umwaka bya ROC NYE.

Bafite indirimbo zikunzwe cyane mu rubyiruko n’abakunda gusohoka mu masaha y’ijoro i Kigali. Byatangiriye kuri DJ Marnaud wasohoye iyitwa “Bape” yakoranye n’itsinda rya Active, mugenzi we DJ Toxxyk yungamo n’iyo yari amaze igihe acuranga mu tubyiniro ariko itari yarasohotse yise “Happy Faces” yakoranye na Davis D.

Mu kiganiro na IGIHE, DJ Toxxyk yavuze ko nubwo ari yo ndirimbo ye isohotse yagiye akundishwa ibijyanye no kuba yagira ibihangano bye na Davis D bayikoranye ndetse ngo bagiye bakorana ku yindi mishinga irimo nk’uw’indirimbo yitwa “Hennessy” yaherukaga gukora nubwo byo bitamenyekanye cyane.

Ati “Gukora ’Happy Faces’ byadufashe nk’igihe cy’amezi atatu, inarangiye na bwo mfata ikindi gihe nyikina mu tubyiniro ncurangamo, aba DJs b’inshuti zanjye bakambwira bati ‘Kuki utayisohora,’ nkababwira nti ‘Ndashaka kubanza kureba uko abantu bayakira,’ tuyisohoye haciyemo nk’ukwezi.”

Yongeyeho ati “Kuba twajya mu marushanwa nka Primus Guma Guma n’andi y’abakora umuziki kubivuga ubu tugitangira, nibyo, byaba byihuse gusa bitavuga ko bibaye umuntu yabyanga.”

DJ Marnaud yunzemo avuga ko na bo bifuza gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda ashimangira ko ariko n’amahirwe yo kujya batorwa mu marushanwa nka PGGSS n’andi ahuza abakora umuziki bayahawe batayanga ndetse uwamushyiramo akaba yaba yabonye imbaraga yakoresheje.

Ati “Umuziki nyarwanda impamvu tuwugiyemo ntabwo ari ukuvuga ngo ni ukugira ngo wenda turushanwe n’abantu ahubwo ni uko dushaka kwinjira mu ruganda rwawo hose tugafatanya n’abandi nk’uko twabitangiye tukawuzamura uko bishoboka.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bwa EAP itegura Primus Guma Guma Superstar nk’irushanwa rukumbi rikomeye ry’abakora umuziki mu gihugu, Mushyoma Joseph, yavuze ko bijyanye n’amabwiriza yaryo nta mahirwe y’uko aba basore barijyamo bataririmba keretse mu gihe umurongo wabo waba uhindutse.

Aba ba DJs babarizwa mu itsinda rya Dream Team DJs bahuriyemo na DJ Miller na we ukomeye

Iyo urebeye nko ku mitegurire ya Grammy Awards, MTV Awards cyangwa BET Awards, usanga iyo abahatanira ibihembo bashyirwa mu byiciro, aba-DJs bafite indirimbo zabo bwite na bo babigaragaramo cyane ko ho baba badasabwa kugaragara baririmba bitandukanye n’irushanwa rya PGGSS kuko ryo rifite umwihariko w’abahanzi baririmba.

Ntabwo ari kenshi indirimbo zikozwe mu buryo nk’ubw’iz’aba ba DJs bazamuye ijwi basaba kuzajya muri PGGSS n’andi marushanwa y’abahanzi zigaragaye mu Rwanda kuko mbere yazo mu muziki ugezweho wo hambere byakundaga gukorwa n’abazwiho kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi.

DJ Toxxyk [Shema Arnaud] na DJ Marnaud [Mugisha Gatera Arnaud] ‘bari mu ba DJs icumi bahagaze neza mu Rwanda,’ babarizwa mu itsinda rya Dream Team DJs bahuriyemo na DJ Karim ndetse na DJ Miller urikuriye.

DJ Toxxyk uri mu bahagaze neza mu kuvanga umuziki i Kigali

Happy Faces yakozwe na DJ Toxxyk ari kumwe na Davis D

Bape yakozwe na DJ Marnaud ari kumwe n’itsinda Active


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages