00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aba ’Producers’ bakanyujijeho mu muziki nyarwanda nyuma bakazimira

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 7 March 2019 saa 01:24
Yasuwe :

Abakurikirana iby’umuziki, bemeza ko niyo waba uri umuhanzi ufite ijwi nk’iry’abamarayika udashobora kuririmba ngo indirimbo isohoke iryoheye amatwi ndetse igere mu ntebe z’umutima, hatabayeho uruhare rw’uzwi nka ‘producer’.

Niwe ucura injyana, agafata amajwi y’umuhanzi ndetse bamwe bafasha abo bari gukorana mu kwandika no kugorora amajwi neza.

Mu bihe byo kwiyubaka k’umuziki w’u Rwanda, twagiye twumva aba ‘producers’ bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe bikanakuza amazina yabo n’abahanzi bakoreraga, ariko nyuma bikaza kurangira baburiwe irengero.

Hari abagiye gushakira ahandi ubuzima, abandi imyitwarire yabo mibi ituma batakarizwa icyizere n’izindi mpamvu zitandukanye.

T Brown

T Brown ni umusore wamenyekanye cyane muri 2012, ubwo yakoreraga muri studio yitwaga Ibisumizi ya Riderman. Yakoze indirimbo zitandukanye zagiye zikundwa muri icyo gihe harimo Arambona Agaseka ya Dj Zizou ihuriyemo abahanzi benshi, Igitangaza ya Riderman, uruhinja ya Ama G The Black, Kabimye ya Kamichi n’izindi nyinshi.

Ntabwo yamaze igihe kinini mu kibuga cy’umuziki dore ko muri 2013 yaje kwirukanwa mu Ibisumizi, azira kuba yarashatse gusambaniramo n’umuhanzikazi Fearless, bigateza umwuka mubi hagati ye n’abo bakoranaga.

Nyuma y’aho uyu musore ntiyongeye kugira studio akoreramo kugera n’aho azimiye burundu.

First Boy

Uyu nawe yakoze mu Ibisumizi. Yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo iyitwa Ninjye ya M Izzo na Horo ya Riderman, n’izindi nyinshi ziganjemo iza Hip Hop.
Ubwo yari asigaye mu Ibisumizi, yaje gutabwa muri yombi azira kunywa urumogi, bituma Riderman ahita afunga iyi studio burundu ayimurira iwe. Nyuma bongeye gukorana na Riderman indirimbo nke zirimo ‘Inzozi mbi zabo’, ariko ubu ntabwo acyumvikana.

Piano

Uyu musore yatangiye kumenyekana akora muri studio yitwaga Bridge Records nyuma akomereza mu yitwaga Super Level.

Yakoze indirimbo nyinshi nka Sinema ya Bull Dogg, Ndumiwe bya Bruce Melody, Iyaminiye ya K8 Kavuyo na Meddy, Ihangane ya Uncle Austin, Soroma Nsorome ya Urban Boys n’izindi nyinshi.

Uyu musore yaje kuva muri Super Level aburirwa irengero havugwa ibintu bitandukanye birimo no kuba yarazahajwe n’ibiyobyabwenge.

Muri 2018 yongeye kugaruka ashinga inzu ye yitwa Groove Music, ariko nta bikorwa byigeze bimenyakana byahakorewe. Hari amakuru agera ku IGIHE yuko mu mwaka ushize yahuye n’uburwayi bwamurembeje.

Fazzo

Uyu ni umwe mu basore bakoze indirimbo nyinshi kandi zakunzwe ku kigero cyo hejuru. Yatangiye kwigaragaza cyane ubwo Lick Lick yari agiye muri Amerika.

Uyu yagize uruhare rukomeye kumenyekanisha Bruce Melody. Yamukoreye indirimbo nyinshi zirimo; Uzandabure, Indorerwamo, Ndakwanga n’izindi.

Yakoreye Jay Polly indirimbo zirimo Ku Musenyi, akora Kelele ya Urban Boys, Nkwiye Igihano ya Riderman n’izindi nyinshi zakunzwe cyane.

Yanyuze muri Studio zitandukanye nka Unlimited, Touch Records, Infinity Records, Ibisumizi n’izindi gusa yagiye atandukana nazo kandi mu buryo butari bwiza. Ibi byatumye atakarizwa icyizere na benshi.

Ray P

Uyu yamenyekanye muri studio yitwa Ray Music. Yakoze indirimbo zitari nke kandi zamenyekanye muri zo harimo Uramfite ya Diplomate na Yverry na Bagupfusha ubusa ya Dj Zizou n’abandi bahanzi.

Nubwo no mu gihe yakoraga yari umuntu udakunda kwigaragaza cyane, ubu hashize igihe nta bihangano yatunganyije byumvikana.

BZB The Brain

Uyu ni umwe mu ba mbere batangiye gutunganya indirimbo z’abahanzi b’abanyarwanda. Niwe washinze studio yitwaga TFP yakoreyemo abahanzi benshi. Yakoze iyitwa ‘Umutima Ukunda’ Pappy Safa John, Kubaka Izina ya MC Mahoniboni, Rutenderi ya Riderman n’izindi nyinshi.

Hashize imyaka myinshi yarahagaritse ibyo gutunganya indirimbo, ndetse hari amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko yaba ari mu mugambi wo kongera kubyutsa umutwe.

Jackson Dado

Uyu nawe ni umwe mu batangiye gutunganya indirimboz z’abahanzi kera, yakoze Zuena ya Family Squad, Black Angel ya UTP Soldiers yahozemo Riderman, Neg G The General, MIM na Puff G, yakoreye Tom Close n’abandi.

Uyu mugabo wanyuzagamo akaririmba ubu amaze agihe yaraburiwe irengero, ndetse nta bikorwa bye bicyumvikana.

Fazzo wakoze indirimbo zakunzwe na benshi yateye intambwe isubira inyuma
BZB The Brain wakoze Kubaka Izina ya MC Mahoniboni
First Boy wakoreraga mu Ibisumizi yarabuze kandi yari ageze ku rwego rwiza
Producer Piano wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe ntakigaragara mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages