00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababona amafaranga si abakurusha ubushobozi baba bakurusha umuhate-Bruce Melodie avuga ku gukunda umurimo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 January 2020 saa 04:47
Yasuwe :

Bruce Melodie yageneye ubutumwa Abanyarwanda abakangurira gukunda umurimo nk’iturufu yabafasha mu iterambere.

Bruce Melodie yabivuze mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, aha akaba yari abajijwe ubutumwa yumva yaha Abanyarwanda muri rusange nk’umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe.

Uyu mugabo yagize ati”Bakunde ibyo dukora ariko banakunde umurimo, njya mpura n’abantu nkumva ngo Bruce Melodie duhe duhe, amafaranga aravuna mwa bantu mwe kandi birashoboka ko buri muntu yakora agatera imbere.”

“Igihe cyose ugihumeka, ugitekereza uzacunge abakurusha amafaranga si ababa bakurusha ubushobozi, baba bakurusha umuhate. Ndashishikariza abanyarwanda gukunda umurimo. Nta n’umwe nzi wakora ngo ntiwumve indirimbo ye, mwumve izacu natwe muba muduteje imbere.”

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki bahereye hasi bagenda bazamuka gake gake bitewe n’impano ye biramufasha yihuta mu iterambere ry’akazi ke.

Kuri ubu ni umwe mu bahanzi ba mbere bakunzwe muri iki gihe yewe ni n’umwe mu bakunze kugaragara mu kazi gatandukanye yaba ako gukorana na sosiyete zikomeye cyangwa kuririmba mu bitaramo binini.

Bruce Melodie aragira inama abanyarwanda yo gukunda umurimo

Bruce Melodie yageneye ubutumwa Abanyarwanda abakangurira gukunda umurimo nk'iturufu yabafasha mu iterambere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages