00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi b’abahanzi 20 bashyigikiye iterambere rya muzika nyarwanda

Yanditswe na

Kalinda Brendah & Murungi Sabin

Kuya 25 November 2014 saa 03:47
Yasuwe :

Hari abafata abahanzi nk’ibirara, imburamukoro cyangwa abantu bataye umurongo bityo ugasanga bamwe baciwe mu miryango cyangwa bavukijwe andi mahirwe bazira umwuga bakora ufatwa nk’udakwiye kuri benshi.
Nubwo hari ababyeyi baca intege abana bashaka kuburizamo impano ku bw’imyumvire no gufata abahanzi mu buryo budakwiye, hari abaha rugari abana bagakerekana icyo bashoboye ndetse bigaragarira buri wese mu bakurikirana muzika nyarwanda.
IGIHE yagerageje kwegeranya amazina ya bamwe mu babyeyi (…)

Hari abafata abahanzi nk’ibirara, imburamukoro cyangwa abantu bataye umurongo bityo ugasanga bamwe baciwe mu miryango cyangwa bavukijwe andi mahirwe bazira umwuga bakora ufatwa nk’udakwiye kuri benshi.

Nubwo hari ababyeyi baca intege abana bashaka kuburizamo impano ku bw’imyumvire no gufata abahanzi mu buryo budakwiye, hari abaha rugari abana bagakerekana icyo bashoboye ndetse bigaragarira buri wese mu bakurikirana muzika nyarwanda.

IGIHE yagerageje kwegeranya amazina ya bamwe mu babyeyi bashyigikiye iterambere ry’abahanzi nyarwanda bahereye ku bana babo, aho babashyigikira mu bitaramo, kubafasha gutera ibikorwa bibateza imbere mu buhanzi. Si buri mubyeyi wese wemerera umwana we kujya mu muziki ariko hari ababikora mu buryo bweruye ndetse abana babo bakagira urwego bageraho.

Ababyeyi ba Riderman

Riderman ashyigikirwa n’ababyeyi be mu buryo bwose bushoboka ndetse na we ntahwema kubashimira. Yavuze ko akenshi ababyeyi be bamushyigikira kandi nk’umuntu mukuru ushobora kwifatira imyanzuro, akenshi bubaha imyanzuro aba yifatiye. Mu myaka irenga itandatu amaze mu muziki, ababyeyi be baza mu ba mbere bitabira ibitaramo bye ndetse bakamuba hafi muri byose mu muziki we.

Ababyeyi ba Christopher

Agitangira kwigaragaza cyane mu muziki mu mwaka wa 2011 ababyeyi ntibumvaga cyane ibyo yakoraga dore ko yari akiri muto cyane aniga mu mashuri yisumbuye. Ntiyakunze gukoresha ibitaramo ku giti cye ariko ku nshuro ya mbere ashyira hanze album ye Habona, se na nyina bafashe iya mbere baza kureba igitaramo cy’umwana wabo ndetse bashimangira ko bazakomeza kumuba inyuma.

Nyina wa Lil G

Uyu muhanzi yatangiye ari muto ndetse ashyigikirwa na nyina umubyara cyane, yitabiraga ibitaramo by’umwana we, akamufasha mu gukora amashusho ndetse akemera ko akoresha bashiki be mu mashusho y’indirimbo nka Nyegera nseke n’izindi yagiye afashwamo n’abakobwa avukana na bo.

Ababyeyi ba Babu

Ku myaka 13 Babu yujuje album ebyiri, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bato kandi bashyigikirwa n’ababyeyi babo ndetse n’umuryango muri rusange. Babu yatangiye kuririmba afite imyaka 9, yishyurirwa indirimbo n’ababyeyi be ndetse afashwa bya hafi na Patterson umubereye nyirarume.

Nyina wa Jolis Peace

Umwe mu bahanzi bafite ijwi riryohera benshi, ni kenshi yatangaje ko ashyigikirwa na nyina ndetse ko ari we umusubizamo imbaraga iyo yananiwe. Yagize ati, « mama wanjye aranshyigikira cyane ndetse ni we mvomamo inganzo yanjye. » Uretse inama n’ibitekerezo ahabwa na nyina, Peace ahamya neza ko amasengesho ya nyina ariyo amufasha mu byo akora byose.

Nyina wa King James

Ruhumuriza James uzwi nka King James ashyigikirwa n’umubyeyi we ndetse n’abavandimwe mu buryo butagaragara. Si buri mubyeyi wakwemera ko mu rugo rwe hafatirwa amashusho y’indirimbo nyamara nyina wa King James we yabimuhereye uburenganzira ahakorera amashusho y’indirimbo ye ‘Ni iki utabona’ iwabo. Uko agaragara mu bitaramo no mu mashusho ye, King James akunze kwambikwa n’umuvandimwe we Akimaninzaniye Jemima.

Se wa Alpha Rwirangira

Alpha Rwirangira wamenyekanye cyane ubwo yitabiraga irushanwa rya Tusker project Fame ndetse agahagararira u Rwanda ku nshuro ya mbere yashyigikiwe bikomeye na se umubyara n’abo mu muryango we kugeza ubu amuha ubufasha aho aba akeneye umwunganizi mu muziki hose.

Nyina wa K8 Kavuyo

Uyu muraperi amaze igihe kirekire mu muziki atarajya muri Amerika, yashyigikirwaga na nyina mu muziki by’umwihariko akaba ari we muterankunga mukuru afite mu buhanzi bwe. Nyuma mu mwaka wa 2010, uyu muraperi umuryango we wamwohereje kwiga muri Amerika ndetse umuryango uracyamushyigikiye mu muziki dore ko we na bagenzi The Ben na Meddy, bashinze ‘Press One’ babifashijwemo cyane n’imiryango yabo.

Nyina wa Dominic Nic

Uyu mubyeyi ni umukristu ukomeye utuye mu Mujyi wa Rubavu. Mu bitaramo byose Dominic yagiye akora haba mu Mujyi wa Rubavu no muri Kigali, uyu mubyeyi yagiye agaragaramo ndetse akerekana ko ashaka ko uyu muhanzi yagera kure mu muziki. Mbere y’uko Dominic ajya kuririmbira abafana be, mama we arabanza akamuvugira isengesho mu rwego rwo kwereka Nyagasani ko asabira umugisha umuhungu we mu buhanzi.

Nyina wa Ama G The Black

Uyu muraperi yazamutse mu muziki bimugoye. Yatangiye kwigaragaza muri muzika kuva mu mwaka wa 2009 ariko amahirwe ntamusekere ku buryo hari igihe cyageze n’abantu bake bari bamuzi batangira kumwibagirwa.

Mu mwaka wa 2012, Ama G yongeye kuzamura inganzo ye abifashijwemo n’umubyeyi we kugeza ubwo yabonye amahirwe yo kwegukana ibihembo bibiri muri Salax Awards 2012 ndetse uwo munsi nyina yamuherekeje gufata igihembo cya Best Hip Hop. Biragoye kubona umubyeyi ushyigikira umwana we ngo akore hip hop kuko abenshi bayifata nk’injyana y’ibirara nyamara siko bimeze.

Nyina wa Paccy

Nyuma yo gutwita, yabaye nk’ucika intege mu muziki ku buryo hari bamwe batangiye gutekereza ko ashobora no kuwuvamo burundu. Ubwo Paccy yamurikaga album ye M’iss President’ umubyeyi we yagaragaje ko ashyigikiye uyu muhanzi mu muziki ku buryo mu ijambo yavuze uwo munsi yagaragaje ko ashaka ko uyu muhanzi agera kure. Nyuma yo kwibaruka umwana yabyaranye na Lick Lick, Paccy yarongeye akorana imbaraga ku buryo kugeza ubu amaze gusubira mu murongo neza ndetse byose abifashwamo na nyina.

Nyina wa Young Grace

Ababyeyi b’uyu muhanzi cyane cyane nyina wa Young Grace, akunda uyu muraperi mu buryo butangaje ku buryo amufata nk’umuhanzi wa mbere mu Rwanda bitewe n’amarangamutima amugirira agaragarira abantu bose. Mu marushanwa ya PGGSS ni kenshi uyu mubyeyi yagiye agaragara mu bitaramo afite ibyapa byamamaza umukobwa we.

Ababyeyi ba Strong Voice

Ni abahanzi batanu bavuka ku mubyeyi umwe, bakaba bagize itsinda rimwe bise Strong Voice. Umuryango w’aba bana ubafasha mu buryo bukomeye cyane, haba mu mafaranga, ibikoresho bya muzika bacurangisha, inama, kubaba hafi igihe cyose mu bitaramo. Nyina w’aba bana batanu bayobowe na mukuru wabo Heritius Dusabimana, aharanira ko umuziki wabo warenga imbibi z’u Rwanda dore ko akenshi ibyo bakora, uko baba bambaye aba yabigizemo uruhare rukomeye. Umuto muri bo afite imyaka 13, umukuru na we ntarengeje 25.

Umuryango wa Jules Sentore

Ubufasha n’urukundo Jules Sentore ahabwa n’abo mu muryango we byagaragariye benshi mu gitaramo yakoze muri Mata 2013 ubwo yamurikaga album ye ya mbere yise ‘Muraho neza’. Nyina na bashiki be, bamushyikirije indabyo ku rubyiniro nk’ikimenyetso cyerekana ko bamushyigikiye. Mu bice by’igihugu uyu muhanzi yaririmbyemo mu bitaramo bya PGGSS ya 4 yaherekezwaga na benshi mu muryango we.

Ababyeyi ba Nick Breezy

Umuryango w’umuraperi Nick Breezy ni wo muterankunga mukuru afite mu muziki we. Haba bakuru be, barumuna be n’abo bafitanye isano bose bashyigikiye ubuhanzi bwe. By’umwihariko umuryango we niwo wamwubakiye studio ye bwite yitwa ‘O’Clock’

Mama Queen wareze Knowless

Ubwo yamurikaga album ya kabiri yise ‘Butera’, Knowless yeretse abafana be umubyeyi wamureze witwa Mama Queen. Uyu muhanzi yashimiye Mama Queen uburere yamuhaye n’uburyo adahwema kumutera inkunga mu muziki.

Nyina wa Safi

Kuva mu gihe Safi yakoreraga umuziki i Huye kugeza aje muri Kigali, nyina yaramukurikiranaga bikomeye mu muziki by’umwihariko akamugira inama zimurinda kugendera mu nzira mbi. Ni kenshi nyina wa Safi amuhamagara amuhwitura ndetse amubwira ko akwiye kwitwararika, kuzirikana isengesho no kwirinda abamuca intege mu muziki cyane cyane iyo yumvise amakuru atari meza ku muhungu we. Nyina wa Safi ni na we wamwinjije muri Korali ari naho yatangiriye ubuhanzi.

Nyina wa Kamichi

Uyu mubyeyi ni umwe mu bakunda muzika nyarwanda cyane ndetse by’umwihariko akaba atarahwemye na rimwe gutera ingabo mu bitugu umuhungu we Kamichi. Ni nyinshi mu ndirimbo yandikiye uyu muhanzi ndetse akamuha inama zamufashije cyane mu iterambere rya muzika ye. Ijwi rya nyina wa Kamichi ryumvikana mu nyikirizo y’indirimbo ‘Akotsi k’abatabazi’ irimo Mani Martin, Diplomate n’abandi bahanzi.

Ababyeyi ba M-Gloire

Gloire ni umwe mu bahanzi bakiri bato baza ku isonga y’abandi bose mu Ntara y’Amajyaruguru. Uyu mwana wiga mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye mu muziki we afashwa cyane n’ababyeyi be ku bufatanye na Label ya Top 5 Sai imwe mu zirya isataburenge zimwe mu z’i Kigali. Album ya mbere ya M Gloire yayimuritse abifashijwemo n’umuryango we ari na wo wari wagize uruhare mu kumufasha kuyitegura.

Nyina wa Khizz

Kuva mu mwaka wa 2008 kugeza ubu, nyina wa Khizz Kizito yitabira ibitaramo uyu muhanzi ategura ndetse by’umwihariko akaba adahwema kumugira inama haba iza kibyeyi n’uko yayobora ubuhanzi bwe. Mu mwaka wa 2013 ubwo Khizz yamurikaga album ye i Muhanga, nyina yari mu bafashije uyu muhanzi bikomeye gutegura iki gitaramo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages