00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafana ba The Ben barimo na Makanyaga Abdoul bamugeneye impano

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 July 2026 saa 03:45
Yasuwe :

Itsinda ry’ababyeyi bakunda The Ben bakanamushyigikira barimo n’abafite amazina azwi mu myidagaduro y’u Rwanda, bageneye uyu muhanzi impano yo kumushimira uburyo yitwaye mu bitaramo bya ’Summer Country Tour’.

Nubwo benshi muri bo bageze mu zabukuru ndetse bamwe bafite intege nke z’umubiri, bazengurukanye na The Ben mu bitaramo bya ’Summer Country Tour’, bagaragaza ko bamushyigikiye byimazeyo.

Nyuma yo kumuherekeza muri uru rugendo, bahisemo kumutegurira impano y’ishimwe, bavuga ko bishimiye uburyo yitwaye ndetse n’icyubahiro yabahesheje.

Makanyaga Abdoul uri mu bagize iri tsinda yavuze ko yatangiye kwegera The Ben nyuma yo guhura na we, akabona afite imyitwarire myiza kandi yubaha abantu, nubwo yari asanzwe akunda indirimbo ze.

Ati "Ndamukunda kandi ndamwishimira, nubwo nkunda n’abandi bahanzi bose bo mu Rwanda. The Ben twahuye rimwe, mbona anyakiriye nk’uko umuntu yakira umubyeyi we, biranshimisha cyane."

Makanyaga yasabye n’abahanzi muri rusange gukomeza kurangwa n’ubumwe no gufatanya kugira ngo bateze imbere umuziki nyarwanda.

Uwanyirigira Ange Aulea, umwe muri aba babyeyi, yagize ati "Njye n’umuryango wanjye turamukunda cyane, kandi tuzakomeza kumukunda ibihe byose."

Mu bandi babyeyi bihurije hamwe nk’abafana ba The Ben harimo impanga zizwi muri sinema nyarwanda, Kakuze Sawdah na Kanakuze Alima. Bavuga ko nubwo bageze mu zabukuru, bakunze The Ben kuva agitangira umuziki.

Kanakuze yavuze ko uretse kuba amukunda, n’abuzukuru be na bo ari abafana ba The Ben.

Ati "Kuva The Ben yatangira umuziki, uko imyaka yagiye ishira ni ko narushagaho kumukunda. Indirimbo ze ziranshimisha cyane, kandi n’abuzukuru banjye ni abafana be."

Kakuze we yasabye The Ben gukomeza urugendo rwe atajegajejwe n’abanenga ibyo akora.

Ati "Akwiye gukomeza aho ageze, ntate igihe yita ku bamuvuga cyangwa abamutunga intoki. Imana yamuhaye impano y’umuziki nk’ibere rimwonsa. Akomeze yizere Imana kandi ayikorere, kuko itazigera imukoza isoni."

Ibitaramo bya ’Summer Country Tour’, byahuzaga Bruce Melodie, The Ben, Kitoko Bibarwa na Bwiza, byabereye mu mijyi itandukanye irimo Musanze, Nyagatare, Nyamata na Rubavu, aho byitabiriwe n’abafana benshi ndetse bigatanga ibyishimo ku babikurikiye.

Aba babyeyi bageneye The Ben impano y'ishimwe ry'uburyo yabahesheje ishema mu bitaramo 'Summer Country Tour'
Abafana ba The Ben bamugeneye impano basaba umunyamakuru wa IGIHE kuyimushyikiriza
Abafata ba The Ben bamugeneye impano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages