00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi ni bo babona cyane akamaro kabyo- Kate Bashabe ku ngamba zo guca ‘Ibyuma’ (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 18 August 2026 saa 11:54
Yasuwe :

Kate Bashabe yagaragaje ko ingamba zo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, benshi bita ‘Ibyuma’, ari icyemezo cyiza Leta yafashe kuko yatabaye benshi bari barazahajwe na zo.

Ibi Kate Bashabe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo twamusuraga muri Expo, aho yari ari gucururiza amakayi ya ‘Rahura’ asanzwe acuruza.

Mu kiganiro twagiranye, Kate Bashabe yashimiye Leta yafashe icyemezo cyo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, izo benshi bita ‘Ibyuma’.

Ati “Ababyeyi ni bo babona akamaro bifite. Ziriya ngamba Leta yafashe zatabaye abantu benshi cyane. Nubwo hari abantu bavuga ngo bahombye iki [...] ariko nta kintu kiruta ubuzima.”

Kate Bashabe yagaragaje ko na we ubwe yiboneye ingero z’ingaruka mbi inzoga z’Ibyuma zigira ku buzima bw’abantu, cyane ko azibona mu bana bakiri bato ndetse no mu bo bakorana.

Ati “Akenshi mba ndi kumwe n’abana bakibyiruka, ndi kumwe n’abakozi banyuranye. Buriya ziriya nzoga ikintu zikora ntiwabyumva [...] ariko by’umwihariko abana bakiri bato ku ishuri, usanga bishora muri izo nzoga ku ishuri bakabirukana. Ni ibintu bibabaje rwose.”

Kate Bashabe yashimiye Leta yafashe icyemezo cyo guca izi nzoga zari ziri kwangiza urubyiruko, nyamara ari rwo Rwanda rw’ejo.

Ati “Ikibazo ni uko urubyiruko ari rwo rwinshi rwari rwarazishoyemo. Ubwo se niba ari rwo rwari ruri gupfa, Igihugu cyaba gisigaye he? Hariya rwose nshyigikiye kiriya cyemezo. Icyuma, wapi”

Kate Bashabe, usanzwe ari rwiyemezamirimo, yanaboneyeho umwanya wo gushimira Leta yaciye ‘Vape’ yari iharawe mu rubyiruko, ahamya ko ari itabi ryica kurusha irisanzwe.

Ubwo Kate Bashabe na Juno Kizigenza bari bageze muri Expo i Gikondo
Kate Bashabe yari yateguye ibirori byo gushimisha abana muri Expo yari yatumiyemo Juno Kizigenza\
Kate Bashabe yashimiye Leta yaciye inzoga zitujuje ubuziranenge benshi bamenye nka 'ibyuma'
Kate Bashabe na Juno Kizigenza batanze ibyishimo ku bana bitabiriye Expo
Kate Bashabe yahembye abana bagaragaje impano zidasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages