00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abafaransa bari kubogoza nyuma y’uko Kizz Daniel abaririye amafaranga ntabaririmbire

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 November 2025 saa 02:31
Yasuwe :

Umuhanzi Kizz Daniel yongeye kuvugwaho imyitwarire idahwitse mu Bufaransa, aho yishyuje amafaranga ariko birangira ataririmbiye abamwishyuye.

Amakuru avuga ko iki gitaramo cyagombaga kuba kuva Saa Moya z’ijoro kugeza Saa Tanu, ariko nticyigeze kiba.

Abafana bari batangiye kuhagera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, bategereza amasaha menshi ariko bategereje ubusa, bituma benshi basohoka barakaye, abandi bagaragaza uburakari ku mbuga nkoranyambaga.

Byarushije kuba bibi ubwo abateguye igitaramo n’abafana batangiye gushyamirana n’itsinda rya Kizz Daniel, bashaka ibisubizo ku mpamvu umuhanzi atigeze ahagera.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaye umurinzi wa Kizz Daniel, akurura umwe mu bateguye igitaramo.

Abari bateguye iki gitaramo batangaje ko bishyuye Kizz Daniel miliyoni 140 z’Ama-Naira (zirenga miliyoni 141 Frw), ariko uyu muhanzi akaza kubatenguha kuko atakandagiye ku rubyiniro.

Bavuze ko yageze ahabereye igitaramo ahagana Saa Tanu n’iminota 50 z’ijoro amasaha igitaramo cyari kuberaho yarangiye.

Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ibitaramo mpuzamahanga batangaje ko atari ubwa mbere Kizz Daniel avugwaho kwica gahunda.

Mu 2022, ntiyitabiriye igitaramo cyari cyateguriwe muri Tanzania nyamara yari yarishyuwe, naho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ahitwa Silver Spring muri Maryland) yatinze amasaha hafi ane, ageze ku rubyiniro aririmbira abafana iminota 20 gusa.

Ibi byatumye abantu benshi bibaza ku myitwarire ye no ku kwizerwa kwe mu bitaramo bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga.

Kugeza ubu, nta kintu Kizz Daniel cyangwa itsinda rye baratangaza ngo basobanure icyabaye kuri iki gitaramo cyabereye mu Bufaransa, mu gihe abafana n’abategura ibitaramo bakomeje kuvuga ko batumva uburyo umuhanzi akomeje gutenguha abamwishyura ibihe byose.

Kizz Daniel yaherukaga guhurira mu gitaramo na Element cyabereye muri Suède ku wa 8 Ugushyingo 2025. Cyari kiri mu ruhererekane rw’ibyo uyu muhanzi ari gukorera i Burayi.

Kizz Daniel ni umwe mu bahanzi bakomeye bakomoka muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages