Amakuru avuga ko iki gitaramo cyagombaga kuba kuva Saa Moya z’ijoro kugeza Saa Tanu, ariko nticyigeze kiba.
Abafana bari batangiye kuhagera Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba, bategereza amasaha menshi ariko bategereje ubusa, bituma benshi basohoka barakaye, abandi bagaragaza uburakari ku mbuga nkoranyambaga.
Byarushije kuba bibi ubwo abateguye igitaramo n’abafana batangiye gushyamirana n’itsinda rya Kizz Daniel, bashaka ibisubizo ku mpamvu umuhanzi atigeze ahagera.
Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, hagaragaye umurinzi wa Kizz Daniel, akurura umwe mu bateguye igitaramo.
Abari bateguye iki gitaramo batangaje ko bishyuye Kizz Daniel miliyoni 140 z’Ama-Naira (zirenga miliyoni 141 Frw), ariko uyu muhanzi akaza kubatenguha kuko atakandagiye ku rubyiniro.
Bavuze ko yageze ahabereye igitaramo ahagana Saa Tanu n’iminota 50 z’ijoro amasaha igitaramo cyari kuberaho yarangiye.
Abakurikiranira hafi ibijyanye n’ibitaramo mpuzamahanga batangaje ko atari ubwa mbere Kizz Daniel avugwaho kwica gahunda.
Mu 2022, ntiyitabiriye igitaramo cyari cyateguriwe muri Tanzania nyamara yari yarishyuwe, naho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ahitwa Silver Spring muri Maryland) yatinze amasaha hafi ane, ageze ku rubyiniro aririmbira abafana iminota 20 gusa.
Ibi byatumye abantu benshi bibaza ku myitwarire ye no ku kwizerwa kwe mu bitaramo bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga.
Kugeza ubu, nta kintu Kizz Daniel cyangwa itsinda rye baratangaza ngo basobanure icyabaye kuri iki gitaramo cyabereye mu Bufaransa, mu gihe abafana n’abategura ibitaramo bakomeje kuvuga ko batumva uburyo umuhanzi akomeje gutenguha abamwishyura ibihe byose.
Kizz Daniel yaherukaga guhurira mu gitaramo na Element cyabereye muri Suède ku wa 8 Ugushyingo 2025. Cyari kiri mu ruhererekane rw’ibyo uyu muhanzi ari gukorera i Burayi.
KIZZ DANIEL CURRENTLY BEING ATTACKED BY SHOW ORGANIZERS AND PROMOTERS OVER FAILURE TO PERFORM IN HIS CONCERT. pic.twitter.com/2nppGLbQHe
— PHOENIX 30BG (@30bgphoenixx) November 11, 2025



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!