Ubwo herekanwaga iyi filimi, Mizero Irene usanzwe ari umurinzi w’igihango ku rwego rw’Igihugu, ukomoka mu karere ka Ngororero mu Burengerazuba, ahahoze ari komini Satinsyi yatanze ubuhamya aganiriza abagororwa bagiye gutaha ko bakwiriye kujya muri sosiyete barahindutse.
Ati “Ndizera ko mufite umutima ucyeye, w’impuhwe n’urukundo kuko ahari urukundo n’umubano Imana iba ihari. Ndumva twafatanya no gushima Imana kuko ni yo ibikoze kuko musoje ibihano byanyu.”
Yakomeje agaragaza ko hari ingeri z’abantu batandukanye na we arimo bagiye bagirwaho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubudaheranwa bukaba bwarabaye umusingi mu gufasha abantu.
Ati “Mfite hafi 40 ariko amateka yatumye ntinda gushaka. Bifite isano ryo kuba naratinze gushaka cyangwa se ni cyo gihe cy’Imana.”
Yavuze ko Jenoside yabaye afite imyaka icyenda we n’ababyeyi be n’abavandimwe bakaza guhungana bakajya muri RDC, bakagaruka mu 1996.
Uyu mugabo yanashinze umuryango yise ‘Mizero Care Organization’ ufasha abantu bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe. Avuga ko bahungutse ababyeyi bakajyanwa kugororwa bigatuma we n’abavandimwe batangira kwirera binatuma abaho mu buzima bugoye aho yatangiye gufata inshingano akiri muto.
Umubyeyi Kandema Madalina uri mu bagororwa bahawe ijambo, yashimiye Mizero kubera ubuhamya yabahaye bw’uko yabayeho mu buzima bugoye akiga afite umutima ubabaye.
Ati “Ikintu namushimiye ni uko yakurikiye amasomo yo mu ishuri akiga afite umutima ubababaye akihanganira ikigeragezo arimo.’’
Undi yagize ati “Ikinshimishije ni uko natwe twagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, none akaba atubwiye ukuntu twireze. Tugaruye umutima impembero kubera abana twasize. None uyu ndamubonye umutima wanjye ukubitaho uko abana banjye bameze. Nidutaha abana bireze barababaye ariko batugendaho…ubu ni ugutaha tukagenda tukabitwaraho neza. Ubu umwana aragusura ukamubwira nk’ubwira Papa cyangwa Mama.”
Musabyuwera Emima we yavuze ko filimi ya Gasigwa yagiye ibibutsa ibyabaye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ati “Ndabasha gushimira ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere na Perezida Kagame ku bw’inyigisho twahawe.”
Yakomeje avuga ko aho yari atuye mu karere ka Gisagara mu Majyepfo, hari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro yifuza ko izashyingurwa.
Ati “Icyo nashatse kuvuga aba bantu bari inshuti zanjye. Nabahaye amateka yose y’aho abantu bagiye bagwa, nagerageje kubabwira ibyo nagendaga numva bo bakoze igikorwa cyo kuhashyira sima ago bashyinguye.”
Gasigwa Léopold ubwo yatangaga ikiganiro yavuze ko ubu abagororwa baganira n’abo basize biciye bagaseka kubera Leta y’ubumwe, ariko hari igihe bitari kubaho kubera akababaro abantu bari bafite.
Ati “Buriya gutegura no gutegura Jenoside byari ukubura ubunyarwanda, bikarangira n’abo mwishe mubambuye ubunyarwanda. Leta yagiye itwigisha ko turi Abanyarwanda, iby’Abahutu n’Abatutsi ari inyigisho mbi. Bariya bazungu batwigishije ivanguraruhu rishingiye ku mazuru.”
Iyi filimi yerekanywe nyuma y’iyeretswe abagororwa baturutse mu bice bitandukanye mu Rwanda bahurijwe mu Igororero rya Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba.
‘Urantokoza’ ni filimi imara isaha imwe n’iminota 30. Izina ’Urantokoza’ rikomoka mu buhamya bw’ibyabereye muri Komine yahoze yitwa Musambira, ubu ni mu Karere Kamonyi. Mu 1994 aho hantu hiciwe abana b’abahungu, umunsi umwe, abicanyi bajugunya mu cyobo abarenga 85 bamwe ari bazima babarenzaho itaka.
Muri iyi filimi ya Gasigwa abantu batandukanye batangamo ubuhamya, bagaragaza ibihe bikomeye bagiye banyuramo, abandi bakerekana uruhare rukomeye Inkotanyi zagize mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Reba filimi ‘Urantokoza’



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!