00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eddy Kenzo washyizwe mu bahataniye Grammy Awards yijujutiwe muri Uganda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 November 2025 saa 11:21
Yasuwe :

Umuhanzi wo muri Uganda, Eddy Kenzo uzwi cyane muri muzika yo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yasubije abakomeje kumutunga agatoki bamushinja gushyirwa mu bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2026, biturutse ku ndirimbo bemeza ko itigeze ikundwa, bakemeza ko atari abikwiriye.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Eddy Kenzo witwa Edrisa Musuuza, nibwo yashyizwe mu bahanzi Nyafurika batangajwe bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2026.

Indirimbo ye “Hope and Love” yakoranye na Mehran Matin, yashyizwe mu cyiciro cya ‘Best African Performance’ aho ihatanye n’iz’abarimo Tyla, Ayra Starr, Wizkid, Burna Boy, Davido na Omah Lay.

Iyi nkuru yakurikiriwe n’impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho Abagande benshi bibazaga uburyo Kenzo yabashije kugera kuri uru rwego, nyamara indirimbo yamushyize mu bahatanye itarigeze imenyekana mu banyamuziki ndetse no mu bafana.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Kenzo yasobanuye ko amahitamo ya Grammy adashingira ku kumenyekana kw’indirimbo cyangwa umubare w’abayirebye benshi kuri YouTube, ahubwo bigendera ku bwiza bw’imitunganyirize, umwimerere w’umuziki, umudiho, amajwi n’uburyo igihangano cyakozwemo.

Ati “Ibyo byose biri ku rubuga rwabo. Ndasaba buri wese kubisoma. Abantu ntibakunda gukora ubushakashatsi. Grammy ntireba ‘views’ cyangwa gukundwa cyane. Ireba ubuhanga, uko uri kugurisha umuziki ku bantu, n’ubwiza bw’icyo wakoze.”

Iyi ni inshuro ya kabiri Eddy Kenzo abashije guhatana muri Grammy Awards, ndetse bituma aba Umugande wa mbere ubikoze inshuro ebyiri mu mateka. Avuga ko ibi ari ishema ritari irye we wenyine, ahubwo ari iry’igihugu cyose.

Yakomeje ashima Abagande bamushyigikiye nubwo hari abamunenga muri iyi minsi.

Ati “Abagande baramfashije cyane. Ni mu rugo inshuro nyinshi iyo ngiye hanze, ibyiza mfite byose ni Uganda yabinkoreye. Inkunga, urukundo n’amasengesho by’abantu ni byo bituma nkomeza. Nubwo hari abagerageje kwangiza izina ryanjye, ntabwo babigezeho.”

Eddy Kenzo yaherukaga gukora amateka akomeye mu 2022 ubwo yashyirwaga mu bahataniye Grammy Awards bwa mbere. Ariko ntabwo yagize amahirwe yo kwegukana iki gihembo.

Eddy Kenzo yavuze ko Grammy Awards itareba views indirimbo yagize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages