Ahitwa Musée Vivant, mu Mujyi wa Bujumbura hari ahantu heza ho kujya gutaramira ku mugoroba wo kuri Noheri.
Urubyiruko rwinshi niho rwerekezaga, kwakira abahanzi b’abashyitsi b’Abanyarwanda bagize itsinda rya Kina Music.
Kuri uyu mugoroba, byari ibyishimo byinshi ku bakunzi b’umuziki nyarwanda ubwo biboneraga imbonankubone abahanzi Knowless, Christopher, Tom Close, Dream Boyz bakunze mu bihangano byinshi.
Ubwo igitaramo cyatangiraga, abantu binjiraga ari benshi, nuko hatangirirwa ku bahanzi b’abarundi barimo Rally Joe, Black G, Lolilo, Happy Famba n’abandi.
Nyuma umuhanzi Christopher ni we watangije igitaramo nyir’izina, aho yaririmbye indirimbo ze nka “Habona”, “Iri Joro” n’izindi zatumye agaragarizwa ko umuziki nta gihugu ugira. Bose bikirizanyaga nawe, baririmbana ubona batwawe.
Knowless ageze ku rubyiniro byo byabaye ibindi bindi kuko abafana benshi bateye hejuru bakishimira kumubona abaririmbira indirmbo ze imbonankubone, bamwirebera n’amaso yabo. Bose wabonaga baririmbana nawe bamwishimiye mu ndirimbo nka “Baramushaka”, “Nkoraho”, “Mutima”, “Tulia” n’izindi zatumye batwarwa.
Amarangamutima y’aba bafana yarushijeho kugaragarira mu ndirimbo nka “Kanda Amazi”, “Nshatse Inshuti”, “Rubanda”, “Byakuvuna” n’izindi zishimiwe cyane.
Aganira na IGIHE, Clement Ishimwe yavuze ko iki gitaramo cyabakoze ku mutima, kandi ko cyasigaye nk’urwibutso kuri Kina Music. Yagize ati “BYadushimishije cyane kuko kubona abantu bangana kuriya baririmba indirimbo zacu i Bujumbura ntako bisa.”
Muri ibi bitaramo bise “Volcano X-Mass Tour” itsinda rya Kina Music ririmo mu Burundi, bazakomereza ahitwa Gitega kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukuboza, basoreze i Ngozi kuwa 28 Ukuboza.
Bari kumwe n’itsinda ryuzuye rya Kina Music Affairs harimo n’aba Djs bakunzwe mu Rwanda no mu Burundi nka Bissosso,Anita Pendo, n’abandi.
Tumubajije niba hari indirimbo bateganya gukorera mu Burundi, producer Clement yagize ati “Kubera umwanya muke ntituzazikora ariko twatangiye umubano mwiza n’abahanzi bakomeye baho ku buryo tuzazikora nyoma y’ibitaramo.”


















TANGA IGITEKEREZO