Nta bihanga bibiri bitekerwa mu nkono imwe! Umwuka si mwiza hagati y’abagize Kina Music na Super Level zo mu Rwanda nyuma y’uko itsinda riyobowe na Producer Clement(Kina) ryamanuye impapuro zamamaza igitaramo Urban Boyz igomba kuzakorera i Burundi ku itariki ya 31 Ukuboza 2014.
Ku mugoroba wa Noheri Tom Close , Knowless, Christopher na Dream Boyz bagize Kina Music bakoreye igitaramo ahitwa Musée Vivant, mu Mujyi wa Bujumbura.
Ikinyamakuru Afrifame cy’i Burundi cyatangaje ko ikibazo cyavutse biturutse ku bagize Kina Music bamanuye impapuro zamamaza igitaramo cya Urban Boyz(bo muri Super Level) zari zimanitse kuri Musée Vivant, aho Kina Music yaririmbiye ari naho icya Super Level kigomba kuzabera.
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru ukomeye i Burundi, Eddy Kamoso wafashaga Kina Music mu gukurikirana gahunda z’ibitaramo byayo muri iki gihugu, ngo yabwiye Nsengumuremyi Richard (nyiri Super Level) ko bitari byiza na gato kuba baramanitse impapuro zamamaza igitaramo cyabo ku munsi w’icya Kina Music ngo harimo kubangamirana cyane.
Producer Clement ngo ni we watanze itegeko ry’uko icyapa cyamamaza igitaramo cya Urban Boyz kimanurwa gusa ntiyabashije kuvugana n’itangazamakuru ngo asobanura impamvu ze bwite zabimuteye.
Ku ruhande rwa Nsengumuremyi Richard(nyiri Super Level) yashimangiye ko atari byiza na gato kuba iki cyapa cyamamaza igitaramo cya Urban Boyz cyaramanuwe n’abagize Kina Music dore ko bombi ari abahanzi bari bateguye ibitaramo i Burundi kugira ngo buri wese yerekane ingufu ze mu muziki.
Yagize ati “Ntabwo ari byiza ku bantu musanzwe mukora bimwe , bose baje kwerekana ubushobozi bafite mu Burundi. Twamanitse hanze ntabwo twayishyize(affiche) imbere ahabereye igiteramo. Kuba ari ubwa mbere Urban Boyz bagiye gukorera igitaramo i Burundi, byasabaga ko haba publicités nyinshi ahantu hatandukanye kugira ngo abantu bakimenye neza ,ndetse bamenye n’ibyo ari byo.”
Nubwo zimwe mu mpapuro zamamaza igitaramo cya Urban Boyz abagize Kina Music bazimanuye, Richard avuga ko Urban Boyz na bagenzi babo bazabafasha muri iki gitaramo biteguye neza ndetse bakaba bafite icyizere ko bazabona umubare munini w’abafana.
Abahanzi Mico The Best, Riderman na Bruce Melody ni bo bazafasha Urban Boyz muri iki gitaramo bose bambariye kwerekeza i Burundi gusoza umwaka bishimana n’abafana.
Mu gihe habura iminsi mike ngo igitaramo cya Urban Boyz kibe, aba bahanzi bakoranye indirimbo na Sat B bakazanayiririmbana ku itariki ya 31 Ukuboza 2014 kuri Musée Vivant. Amashusho y’iyi ndirimbo azakorerwa i Bujumbura.
Ku rundi ruhande, ibitaramo abagize Kina Music bari gukorera i Burundi bise “Volcano X-Mass Tour” barabikomereza ahitwa Gitega kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Ukuboza, basoreze i Ngozi kuwa 28 Ukuboza.


















TANGA IGITEKEREZO