Iyi ndirimbo bayisohoye mu buryo bw’amajwi, yatunganyijwe na Producer Jay P, ihuriwemo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Jay Polly, Tonzi, Theo Bosebabireba, Munyanshoza Dieudonne, Big Tonny, Intore Tuyisenge, Skizzy[wahoze muri KGB], Bruce Melody, Peace, Patrick Nyamitari n’abandi.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abahanzi, Intore Tuyisenge yavuze ko yahurije hamwe aba bahanzi nk’uburyo bwiza bwo guhuza imbaraga z’abavuga rikijyana kandi bakurikiwe n’umubare munini w’Abanyarwanda kugira ngo batange ubutumwa bushishikariza buri wese kugira imyumvire myiza no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi.
Yagize ati “Federasiyo y’abahanzi twakoze iyi ndirimbo nk’uburyo bwo guhuza imbaraga no gushaka uko twatanga ubutumwa bukagera kure. Abaririmbyemo bose ni abahanzi bakomeye buri wese mu cyiciro cye ari nabyo biduha icyizere ko umusanzu twatanze uzagira akamaro.”
Yungamo ati “Ubuyobozi bwa Federasiyo y’abahanzi dufite umugambi umwe wo guhangana no kwamagana abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside. Ikindi ni uko Abanyarwanda dukwiye gukomeza kwiboka Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo yayo n’abagihembera amacakubiri […] Abifashisha imbuga nkoranyambaga cyangwa ubundi buryo banyuramo ubwo aribwo bwose dukwiye kubarwanya ahubwo tugashyikira ibyiza twagezeho.”
Intore Tuyisenge yavuze ko hari abahanzi bakoresheje umuziki bakwirakwiza ibitekerezo bibi byaje kubyara Jenoside yakorewe Abatutsi, abakora ubuhanzi muri iki gihe ngo bafite akazi gakomeye ko kurandura imbuto mbi zabibwe n’abakoresheje iyi ntwaro nabi mu 1994.
Ati “Hari abahanzi bagenzi bacu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi babiba urwango n’ivangura, bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside. Ubu rero twe nk’abahanzi by’umwihariko tugomba kwimika umuco w’ubumwe ,urukundo no gushyira imbere indangagaciro nziza.
Yavuze ko amashusho y’iyi ndirimbo agiye kujya hanze bidatinze ku buryo ubutumwa batanze buzifashishwa mu minsi ijana kwibuka bizamara muri uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO