00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore bahawe rugari: Ibidasanzwe ku iserukiramuco rya Oldies rigiye kugaruka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 October 2025 saa 08:40
Yasuwe :

Iserukiramuco ‘Oldies Festival’ rigiye kongera kuba, aho abagore bahawe umwihariko wo kuzafata umwanya munini mu gususurutsa abazaba baryitabiriye.

Basile Uwimana uri gutegura iri serukiramuco yavuze ko by’umwihariko, bazibanda ku guhesha agaciro abagore, aho bazagira uruhare rugaragara mu myidagaduro, cyane cyane mu kazi k’ubushushyarugamba no kuvanga imiziki.

Yavuze ko iserukiramuco rya Oldies Festival kuri iyi nshuro rizabera muri Kigali Universe tariki 6 Ukuboza 2025.

Ati “Kuva ‘Oldies Festival’ yatangira, abari aba-DJ ndetse n’abashyushyarugamba akenshi babaga ari abagabo. Ubu rero twahisemo guha umwanya n’abari n’abategarugori. Ni ukuvuga ngo muri aba-DJ hazabamo abakobwa, ndetse n’umushyushyarugamba nyamukuru azaba ari umugore.”

Uwimana yongeyeho ko indi mpinduka izaba itandukanye n’iy’ibindi bihe ari ‘Live Band’ iri mu za mbere mu Rwanda, izacuranga umuziki wo mu myaka yo hambere, ihuza injyana za kera n’iz’ubu mu buryo bwo gususurutsa abitabira.

Iri serukiramuco ryaherukaga kuba tariki ya 26 Nyakanga 2025, naryo ryabereye muri Kigali Universe. Kuri iyo nshuro, ryari ryitabiriwe n’abatari bake bakunda umuziki n’umuco wo hambere, ndetse hahembwe abahize abandi mu myambarire barimo Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge muri Cinema.

Uretse igitaramo nyamukuru, iri serukiramuco risanzwe riherekezwa n’ibiganiro ku mateka y’umuziki nyarwanda, ibiganiro by’abahanga mu myambarire ya kera, ndetse n’imurikabikorwa ry’abanyabugeni n’abashushanya bigaragaza iterambere ry’ubuhanzi n’umuco kuva kera.

Ku isi hose, amaserukiramuco nk’aya akunze kuba urubuga rwo guhuza abakunzi b’umuziki n’abahanzi bakunda kwibuka ibihe byahise. Mu birori nk’ibi, abitabira baba bambaye imyambaro ya kera, bagaragaza uburyo umuco n’imideli byagiye bihinduka.

Abitabira iki gitaramo baba bisanishije n'ibihe byahise
Basile Uwimana yavuze ko iserukiramuco ry'uyu mwaka rizaha umwanya abagore
Kibonke iriheruka yaryitabiriye yambaye imyambaro yamenyekanye muri za 1980 mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages