Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe ‘Seke Festival’ rizanye umwihariko mu byerekeye ubuhanzi bwo gusetsa no gufasha abantu kugorora imbavu. Ni ryo serukiramuco rya mbere ryo gusetsa rigiye kubera mu Rwanda, ryateguwe na Arthur Nation isanzwe ibarizwamo Nkusi Arhur, umunyarwenya umaze kwigaragaza mu karere.
Seka Festival, ni iserukiramuco rijya gusa n’ibitaramo bya ‘Seka Live’, ryo rizanye umwihariko kuko rizahuriza hamwe abanyarwenya umunani bo mu bihugu bitandukanye mu gihe ibi bitaramo by’uruhererekane byo byatumirwagamo umuhanzi umwe ukunzwe agafatanya n’abasanzwe babikora mu Rwanda.
Nkusi Arthur uri mu bateguye iserukiramuco rya Seka Live yagize ati “Iki ni ikintu gishya kije hano mu Rwanda, rizamara iminsi ibiri. Umunsi wa mbere iserukiramuco rizabera muri bus, hazakoreshwa imihanga itanu ifite ibyerekezo byo mu mujyi. Umuntu azatega imodoka bisanzwe nageramo atungurwe no kubona umunyarwenya amusetsa.”
Yongeyeho ati “Impamvu twahisemo kubikora gutya ni uburyo bwo gushaka uko twakwagura urugenda rwo gusetsa. Twaje gusanga abantu bakeka ko kureba urwenya bihenze, twahisemo kwegera abaturage, kwinjira mu modoka bizaba ari amafaranga 500 gusa. Ku munsi wa kabiri twagabanyije amafaranga, abanyeshuri ni ibihumbi bibiri bazishyura, ahasanzwe ibihumbi bitanu hanyuma muri VIP ni ibihumbi icumi.”
Abanyarwenya batumiwe muri iri serukiramuco bayobowe na kabuhariwe mu gusetsa Klint Da Drunk (Nigeria), Eric Omindi (Kenya), Chipukeezy (Kenya), Salvador (Uganda), Kigingi (Burundi), Captain Kalid (Tanzania), Idriss Sultan (Umunya-Tanzania watwaye Big Brother 9) na Arthur Nkusi (Rwanda).
Iserukiramuco rya Seka Festival rizabera mu mihanda itanu Kicukiro, Kacyiru, Remera, Gikondo ndetse na Kimironko, imodoka zose zizaba zifite ibyerekezo byo gutwara abagenzi berekeza mu mujyi wa Kigali rwagati.
Seka Festival izasorezwa muri Camp Kigali, kwinjira bizaba ari amafaranga 2000frw ku banyeshuri, 5000frw mu myanya isanzwe ndetse na 10,000frw mu myanya y’icyubahiro.









Ibitekerezo 0