Kuri iyi nshuro nta munyarwanda wageze muri iki cyiciro nyuma ya Nyakwigendera Yvan Buravan, wayitabiriye akanayitwara mu 2018, akaba yaranahawe igihembo cya mu 2021 mu rwego rwo gusigasira ibigwi bye.
Aba icumi bavuye mu basaga 60, baturutse mu bihugu bitandukanye bikoresha ururimi rw’Igifaransa birimo; Madagascar, Mali, Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi.
Uzahiga abandi azatangazwa ku wa 18 Ugushingo 2022 kuri rubuga rwa Facebook n’abagize akanama nkemurampaka, barangajwe imbere n’umuhanzikazi Yemi Alade uturuka muri Nigeria.
Muri aba icumi barimo Ayam wo muri Madagascar, Black AD wo muri Mali, Garçin Lagaayant wo muri Gabon, Greg Burkimbila wo muri Burkina Faso, Lukas Luna wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Magdaline Mytil wo muri Haiti, Masterland wo mu Burundi, Niino Md wo muri Senegal, Queen Rima wo muri Guinea na Tripa Gninnin wo muri Côte d’Ivoire.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!