IGIHE yarebeye hamwe ibikorwa bitandukanye byaranze abahanzi bakorera umuziki wabo mu Rwanda muri uyu mwaka hagendewe ku ndirimbo zabo, ibitaramo bakoze hirya no hino n’ibindi bitandukanye nabo ubwabo bazahora bibukira kuri uyu mwaka.
Bruce Melodie
Itahiwacu Bruce wubatse izina mu muziki nka Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi nyarwanda bagize ibikorwa byinshi uyu mwaka bigizwe n’indirimbo 10 zirimo 5 zamuhuje n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda.
Muri uyu mwaka Bruce Melodie yakoranye indirimbo n’abarimo Harmonize bakoranye indirimbo ebyiri zabashije gusohoka, Innoss’B , Eddy Kenzo , Double Jay, Kirikou Akili na Nak.
2022 ni umwaka utazibagirana kuri Bruce Melodie, n’ubwo yagize ibyago agafungirwa i Burundi ntibyamubujije kuhakorera ibitaramo bibiri yari yahateguye.
Bruce Melodie yanataramiye muri Uganda inshuro ebyiri, Tanzania, i Goma muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Si ibyo gusa kuko uyu muhanzi yakoze ibitaramo birenga bitanu ku mu gabane w’i Burayi mu mijyi irimo; Paris , Lille , Hannover, Genève, Bruxelles, Oslo binyuze mu cyo yise Bruce Melodie Europe Tour.
Uyu mwaka Bruce Melodie yahataniye ibihembo bibiri bya IMA2022 (Isango na Muzika Awards).
Israel Mbonyi
Mbonyicyambu Israel umwe mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda, nubwo ibihangano bitabaye byinshi uyu mwaka yawuhariye guhura n’abakunzi be batuye hanze y’u Rwanda binyuze mu bitaramo.
Muri uyu mwaka yataramiye muri Israel ku nshuro ye ya mbere ataramira mu mijyi itandukanye irimo; Tel Aviv, Carmel na Jerusalem.
Uyu muhanzi yataramiye muri Zimbabwe mbere y’uko akora ibitaramo bizenguruka Canada byabereye mu mijyi itandukanye irimo; Edmonton , Winnipeg, Vancouver, Montreal na Ottawa
Uyu muhanzi uhataniye igihembo kimwe muri IMA2022 (Isango na Muzika Awards) ku wa 25 Ukuboza afite igitaramo cyo kumurika album ye nshya yise ‘Icyambu’ abazacyitabira bakazanaboneraho kumva album ‘Mbwira’ atabashije kumurika kubera icyorezo cya Covid-19.
Chris Eazy
Nsengimana Rukundo Christian watangiye muzika akora injyana ya hip hop nyuma akaza guhindura akajya muri muziki ugezweho, ni umwe mu bahanzi umwaka wa 2022 usize bakoze amateka adasanzwe.
Uyu musore umaze kwamamara nka Chris Eazy ni we muhanzi mu Rwanda ufite indirimbo yarebwe n’abantu benshi kuri YouTube muri uyu mwaka mu gihe gito.
“Inana” indirimbo yatumye uyu musore agwiza igikundiro mu bakunzi ba muzika, igisohoka muri Gicurasi yarebwe n’abarenga miliyoni ebyiri mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa, ubu imaze kurenza miliyoni eshanu mu mezi atandatu gusa.
Uretse gutumirwa mu bitaramo bikomeye bibera mu Rwanda, muri uyu mwaka Chris Eazy niwe wegukanye ibihembo byinshi muri Kiss Summer Awards 2022 birimo; Summer Song Award na Summer New Artiste.
Muri uyu mwaka uyu muhanzi yakomeje kwigaragaza mu gukora no gutunganya amashusho y’indirimbo yarambitse ibiganza ku mashusho y’indirimbo zakunzwe nka; Fake Gee, Si Bayali , Nzakomora, n’izindi.
Christopher
Muneza Christipher umwe mu bahanzi nyarwanda bamaze igihe kinini muri muziki, uyu mwaka nibwo yashimangiye ko yagarutse bya nyabyo nyuma y’igihe yari amaze atagaragara mu bikorwa bya muzika.
Usibye kugaragara mu bitaramo bikomeye mu Rwanda, mu ndirimbo ebyiri yakoze muri uyu mwaka zakiranwe urugwiro n’abakunzi b’umuziki dore ko buri imwe irengeje miliyoni eshatu zayirebye kuri Youtube.
Christopher uyu mwaka yahataniye ibihembo bibiri muri Kiss Summer Awards 2022, na bibiri bya IMA 2022 (Isango na muzika Awards).
The Ben
Mugisha Benjamin nubwo nta ndirimbo nyinshi yahaye abakunda ibihangano bye, indirimbo ‘Why’ yahuriyemo na Diamond Platnumz mu ntangiriro z’uyu mwaka ni imwe mu zakiranwe urugwiro mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba.
Uyu muhanzi usibye gutaramira mu Rwanda ku wa 06 Kanama 2022, yatumiwe mu bitaramo bitanukanye byabereye; Uganda, Michigan, Dallas na Canada.
Muri uyu mwaka yagaragaye kuri Album ya Ommy Dimpoz yise ‘Dedication’ aho bakoranye indirimbo bise ‘I Got You’.
Si ibyo gusa kuko uyu muhanzi yongeye guhuza imbaraga na Otile Brown bakorana indirimbo bise ‘Kolo kolo’.
Indirimbo ye ‘Why’ ihataniye ibihembo bibiri bya IMA2022 (Isango na Muzika Awards).
Kenny Sol
Rusanganwa Norbert ni umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu bagezweho mu Rwanda, biragoye kuba wabona igitaramo gikomeye mu Rwanda kitarimo izina rye Kenny Sol akoresha mu muziki.
Uyu mwaka urangiye uyu muhanzi ahawe ubutumire bumwerekeza ku mugabane w’u Burayi aho agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere mu ntangiro za 2023.
Uyu mwaka yagaragaye mu ndirimbo zakunzwe nka Quality yamuhuje na Dauble Jay w’ i Burundi , Telimometa yahuriyemo na DJ Phil Peter , Joli yakorewe Remix ayikorana na Peruzzi wo muri Nigeria n’izindi.
Kenny Sol niwe wegukanye igihembo cy’umuhanzi witwaye neza muri Kiss Summer Awards 2022, icyo gihe yari ahataniye ibihembo bibiri, ubu akaba ahataniye ibindi bibiri bya IMA 2022 (Isango na Muzika Awards).
Alyn Sano
Umuhanzikazi Shengero Aline Sano wamamaye muri muzika nka Alyn Sano yakoze ibihangano bitanu harimo indirimbo ‘Say Less’ yahurijemo Fik Fameika wo muri Uganda na Sat B w’i Burundi, indi ni ‘Ndakwikundira’ yamuhuje na B Face.
Muri uyu mwaka nibwo Alyn Sano yegukanye igihembo cy’umuhanzikazi wahize abandi muri Kiss Summer Awards 2022 ku nshuro ya mbere.
Kuri ubu uyu muhanzikazi ahataniye ibihembo bya Isango na Muzika Awards ku nshuro ya gatatu mu cyiciro cya ‘Best Female Artiste’ igihembo yigeze kwegukana mu 2020.
Bwiza
Bwiza Emerance nyuma y’igihe gito yinjiye muri Kikac Music biciye mu irushanwa rya Next Diva Indi Imbuto, uyu mwaka usize Bwiza agiye ku ikarita y’abahanzi bamaze kwigarurira imitima ya benshi muri muzika nyarwanda .
Bwiza mu ndirimbo zisaga esheshatu zirimo izamuhuye na Kataleya & Kandle na John Black ni umwe mu bahanzikazi bitabazwa mu bitaramo byinshi bibera mu Rwanda.
Bwiza ari mu bahanzi bahataniye ibihembo bikomeye mu Rwanda harimo bibiri bya IMA 2022 (Isango na Muzika Awards), ndetse yari mu bahataniye ibihembo bya Kiss Summer Awards aho yari mu byiciro bibiri.
Nel Ngabo
Ugarutse ku bahanzi bahiriwe na 2022 ntiwakwibagirwa Rwangabo Byusa Nelson, umaze kubaka izina nka Nel Ngabo dore ko yagize amahirwe yo gutaramira muri Canada ku nshuro ya mbere.
Ni ubwa mbere yari ataramiye hanze y’u Rwanda mu mijyi irimo; Ottawa, Edmonton na Montreal.
Bimwe mu byo uyu muhanzi yishimiye ni ibitaramo bitatu yakoreye Canada n’amashusho y’indirimbo iri kuri album ye ya gatatu yafatiyeyo amashusho.
Muri uyu mwaka Nel ngabo yari ahataniye ibihembo bitatu muri Kiss Summer Awards 2022 indirimbo ye ‘Muzadukumbura’ usibye kuba yarakebuye imitima ya benshi iri mu zahataniye ibihembo bya Kiss Summer Awards na IMA Awards 2022 (Isango na Muzika Awards) hose ifitemo ibyiciro bibiri.
Platini P
Nemeye Platini umwaka wa 2022 usize abashije gukora ibitaramo hanze y’u Rwanda muri Leta Zunze za Amerika byatumye yongera guhurira ku rubyiniro rumwe na TMC bari bahuriye mu itsinda rya Dream Boys.
Muri uyu mwaka Platini P yabashije gukora ibitaramo bitanu mu gihe cy’amezi abiri aho yataramiye mu mijyi itandukanye irimo; Portland, Phoenix, Louisville, Dallas na Grand Rapids.
Muri uyu mwaka mu ndirimbo eshatu yabashije gukora yahuje imbaraga na Big Fizzo w’i Burundi bakorana iyo bise ‘Ikosa’.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!