Uyu munsi umuziki nyarwanda ugenda ugaragaramo amaraso mashya, ku buryo bamwe umwaka ushize izina ryabo ryazamutse cyane bakava ku rwego rumwe bajya ku rundi ndetse bagatangira gusarura binyuze mu ndirimbo bakoze.
Mu gihe tukiri mu ntangiro za 2026 IGIHE yakusanyirije hamwe abahanzi bashya bamwe bashobora kurushaho kwigaragaza muri uyu mwaka binyuze mu mpano zidasanzwe bafite.
Mu gutoranya aba bahanzi hagendewe ku mpano zabo, ibikorwa byabo mu 2025 ndetse n’uko batangiye 2026.
Alicia & Germaine
Ufitimana Alicia na Ufitimana Germaine ni abavandimwe babiri bavuka mu Karere ka Rubavu, biyemeje kuririmbira Imana kuva mu myaka y’ubuto bwabo kugeza imvi zibaye uruyenzi.
Batuye mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa, Umudugudu wa Gihira, basengera muri ADEPR Ruhangiro.
Alicia Ufitimana na Germaine Ufitimana bavuka kuri Ufitimana Innocent na Uwamahoro Beatha.
Alicia wiga mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda mu bijyanye n’ubuganga afite imyaka 20 y’amavuko, mu gihe Germaine afite imyaka 18 akaba yiga Indimi n’Ubuvanganzo muri Ecole de Lettres de Gatovu ryo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Kintobo, aho ari mu mwaka wa gatandatu.
Emeline Penzi
Ni umwe mu bahanzi bagezweho mu muziki wo kuramya Imana ndetse ari mu bahanzwe amaso bawukurikira. Yatangiye kugaragaza akiri umwana mu rusengero, aho yaririmbaga mu ishuri ryo ku Cyumweru.
Yabwiye IGIHE ko yatangiye umuziki mu Ukuboza 2021, gusa ashimangira ko kubera amasomo icyo gihe umuziki atawuhaye umwanya, awutangira mu buryo bw’umwuga mu 2024.
Uyu mukobwa avuga ko afite intego yo kugeza ubutumwa bwiza bw’agakiza ku bantu benshi binyuze mu muziki.
Chacha Imfurikeye
Chacha ni izina ry’ubuhanzi ariko ubusanzwe yitwa Imfurikeye Chartine. Ni umunyempano mushya warahuye ubumenyi ku Ishuri ry’Umuziki rya Nyundo aho yasoreje nk’umwanditsi w’indirimbo n’ibijyanye n’injyana mu 2021.
Nyuma yaje gufunguka abona ko byose yabikora bigashoboka yinjira mu buhanzi gutyo. Ashyigikiwe n’abarimo Producer Muriro ndetse na Director C.
Yakoranye n’abahanzi batandukanye abafasha mu kwandika indirimbo. Muri abo harimo nka France Mpundu, Ariel Wayz n’abandi.
Elvis Lenzy
Ubusanzwe yitwa Elvis Inyarubuga, yavutse ku wa 2 Nyakanga 2003 mu Karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba. Lenzy yarezwe na nyirasenge nyuma yo gupfusha ababyeyi akiri muto cyane.
Yize amashuri abanza kuri New Life Christian Academy i Kayonza, mbere yo gukomereza amashuri yisumbuye muri Agahozo-Shalom Youth Village, ishuri riri i Rwamagana rizwiho gufasha no guteza impano z’urubyiruko, by’umwihariko mu muziki.
Ryareze abahanzi nka Juno Kizigenza n’abandi batunganya indirimbo bakizamuka nka Kompressor, ubu uri muri 1:55 AM.
Ian Vanga
Nshuti Jonathan wamenyekanye nka Ian Vanga ni musore umaze kumenyekana mu ndirimbo zakunzwe zirimo iyo yise “Jah” ndetse na “Cunga Sana”.
Vanga nawe ni umwe mu bahanzi bakwiriye gushyigikirwa kuko uyu mwaka aramutse ahawe amaboko kurushaho uko bimeze ubu yagera kure.
Yugi Umukaraza
Uyu musore yitwa Iradukunda Aimable ariko mu muziki yitwa Yugi Umukaraza. Ubusanzwe ni umwarimu mu Ishuri ryigisha Muzika rya ‘Rwanda School of Creative Arts and Music’ ryahoze ryitwa Nyundo Music School, riherereye mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo.
Ni umwe mu bahanzi bari kuzamuka, ndetse amaze gushyira hanze indirimbo zirimo iyo yise “Higher’’ yahereyeho, “Location” ndetse na “Cheers” yahuriyemo na Ish Kevin.
Umuziki si ikintu uyu musore akora byo kwishimisha kuko abifata nk’akazi ke ka buri munsi ndetse yasoje amasomo y’umuziki mu 2018 mu gihe kimwe n’abarimo Kenny Sol.
Rlutta
Uyu mukobwa agezweho mu ndirimbo yise “Umeze Bon” imaze iminsi iri guca ibintu. Ubusanzwe yitwa Alice Lambert Rutayisire.
Ni umwe mu bahanzikazi bari kuzamuka neza bakwiriye guhangwa amaso mu muziki nyarwanda ariko akenshi barenzwa ingohe.
Akora umuziki wa Afrobeat. Afite imyaka 26 y’amavuko.
Fox Makare
Uyu muraperi ni umwe mu bafite impano itangaje. Akundirwa uko yungikanya amagambo ari kurapa ndetse n’imyandikire ye yihariye.
Undi mwihariko we ni uguhuza injyana ya Hip Hop n’umuziki nyarwanda gakondo. Makare yamenyekanye mu ndirimbo “Wapi” yahuriyemo na Dany Beats.
Lamah
Lamah ni umwe mu bahanzi bigaragaje mu ntangiro za 2025 biturutse ku ndirimbo yise ‘Crazy How’, yatumye amenyekana cyane kuva yajya hanze. Yivuga nk’umuhanzi urajwe ishinga no gutanga ubutumwa bw’ibintu bitagenda neza muri sosiyete bikaba byahinduka.
Giramata
Giramata Jeanne d’Arc w’imyaka 22 y’amavuko umaze kumenyekana nka Giramata nawe ni umwe mu bahanzi bo guhangwa amaso mu 2026, by’umwihariko baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Uyu mukobwa yamamaye cyane mu ndirimbo yise “Amahirwe ya Kabiri” iri mu zazamuye izina rye.
Yatangiye umuziki mu 2021 asubiramo indirimbo z’abandi bahanzi, nyuma aza gufata icyemezo cyo kuririmba ku giti cye, kandi biza no kumuhira kuko ari kwigarurira imitima ya benshi uko iminsi ihita.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!