00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi 11 bari muri PGGSS III berekeje i Rubavu

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 19 July 2013 saa 12:41
Yasuwe :

Mu masaha ya mbere ya saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu, abahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III bahagurutse i Kigali berekeza mu Karere ka Rubavu aho bari burare.
Baritegura kuzahakorera igitaramo kuri uyu wa Gatandatu, guhera saa saba z’amanywa. Iki gitaramo nicyo kizasoza ibitaramo bya LIVE by’iri rushanwa.
Kuva amarushanwa ya PGGSS yatangira, Rubavu niho hantu abafana bitabiriye ibi bitaramo ari benshi; barenga ibihumbi 20. Ibi bikaba ari nako (…)

Mu masaha ya mbere ya saa sita z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu, abahanzi 11 bari mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III bahagurutse i Kigali berekeza mu Karere ka Rubavu aho bari burare.

Baritegura kuzahakorera igitaramo kuri uyu wa Gatandatu, guhera saa saba z’amanywa. Iki gitaramo nicyo kizasoza ibitaramo bya LIVE by’iri rushanwa.

Kuva amarushanwa ya PGGSS yatangira, Rubavu niho hantu abafana bitabiriye ibi bitaramo ari benshi; barenga ibihumbi 20. Ibi bikaba ari nako byitezwe muri iki gitaramo kizaba ari LIVE.

Mu kiganiro bamwe mu aba bahanzi bagiranye na IGIHE mbere y’uko bahaguruka i Kigali, bavuze ko biteze gushimisha abakunzi b’umuziki batuye muri aka gace nyaburanga.

IGIHE turakomeza kubakurikiranira amakuru y’aba bahanzi, tukazanabagezaho LIVE uko iki gitaramo kizagenda.

Knowless na Christopher mu modoka; Knowless nawe ari mu bahanzi bagiye i Rubavu nyuma yo koroherwa
Aba ni Nizo (i bumoso) na Humble bo muri Urban Boyz; abahanzi bose bo muri PGGSS III berekeje i Rubavu aho bari busoreze ibitaramo bya LIVE
Bamwe mu bahanzi baganiriye na IGIHE mbere y'uko bahaguruka i Kigali bavuze ko biteguye gususurutsa Rubavu n'inkengero zaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages