00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi 12 bahataniye miliyoni 1,5 Frw mu irushanwa rya RRA

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 8 November 2022 saa 02:45
Yasuwe :

Nyuma y’iminsi Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) gitangije irushanwa ryiswe “Garagaza impano yawe utsindire 1,500,000 Frw”, kuri ubu hatangajwe abahanzi 12 bageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma.

Ni irushanwa riri mu gikorwa cyiswe Creative Industry Challenge (CIC) kizasozwa ku wa 19 Ugushyingo 2022 umunsi Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kizashimira abasora ku nshuro ya 20 mu birori bizabera muri Kigali Convention Centre.

CIC ni irushanwa ry’indirimbo, ubugeni n’imivugo bigaruka ku nshingano z’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) ndetse n’igikorwa cyo gushimira abasora, hagamijwe kumvisha urubyiruko akamaro n’uruhare rw’imisoro mu iterambere ry’igihugu.

Abahanzi cumi na babiri bazatoranywamo batatu ba mbere aho igihangano kizahiga ibindi mu bivuga ku byiza by’imisoro kizegukana 1 500 000Frw, icya kabiri cyegukane 1 000 000 Frw, mu gihe icya gatatu kizegukana 700 000Frw.

Ibi bihangano bigiye gutoranywa hifashishijwe uburyo bwo gutora binyuze kuri internet (Online) ndetse n’akanama nkemurampaka kazatanga amanota ku bihangano babona bihiga ibindi biri mu irushanwa.

Abahanzi bitabiriye iri rushanwa barimo abanyabugeni, abaririmba, abasizi, ababyinnyi, abanyarwenya n’abandi.

Mu baririmbyi Yvan Rukumbi , Nyambo Jean Paul, Habiyambere Siridon, Quintseda Music, Ostrich Rumasha na Stizzo (itsinda ry’abaririmbyi), Muhongerwa Kelia & Queen (itsinda ry’abaririmbyi).

Mu banyabugeni bakomeje harimo Hirwa Eddy, Abijuru Josias, Ndindiriyimana Augustin.

Mu cyiciro cy’abasizi hakomeje harimo Umuhoza Honore & Jeanette (itsinda ry’abasizi) na Maniraguha Carine.

Aba bose biyongeraho Manzi Gato Felicien Umwanditsi wa Filime mbarankuru.

Aba bahanzi bageze muri iki cyiciro, bavuye mu basaga 70 bahatanye muri Creative Industry Challenge aho bashyiraga ibihangano byabo ku mbuga nkoranyambaga zabo zirimo Twitter, Facebook na Instagram bagakora ‘tag’ kuri RRA na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

Aya marushanwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yatangiye ku wa 4 Ukwakira 2022; iki gikorwa cyahujwe no gushimira abasora ku nsanganyamatsiko igira iti “Dusore neza twubake u Rwanda twifuza.”

Biteganyijwe ko amatora yo kuri internet (Online) azarangira ku wa 13 Ugushyingo, ibihembo kuri batatu ba mbere bizatangwa ku wa 19 Ugushyingo 2022 ku munsi nyirizina wo gushimira abasora muri Kigali Convention Centre

Igihangano gihatana ni igitanga ubutumwa bwimbitse buvuga ku misoro, uruhare rw’umuturarwanda mu isoresha n’ibindi. Kigomba kuba ari umwimerere, cyigisha, kinogeye amaso cyangwa amatwi.

Ushaka gutora igihangano gihiga ibindi wanyura hano


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages