00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi 7 bo mu Rwanda batowe mu bahatanira ibihembo bya HiPipo Music Awards

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 9 December 2016 saa 10:42
Yasuwe :

Abahanzi barindwi bo mu Rwanda batoranyijwe mu bakomeye bagomba guhatanira ibihembo bya muzika muri Uganda bya HiPipo Music Awards bizatangirwa i Kampala kuwa 8 Gashyantara 2017.

Abahanzi babonetse ku rutonde rw’ibanze rw’abahataniye HiPipo Music Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatanu ni Bruce Melody, Knowless, Charl&Nina, Dj Pius, Urban Boyz, The Ben ndetse na Ben Kayiranga.

Aba bahanzi uko ari barindwi batoranyijwe mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka mu zakozwe n’Abanyarwanda “Song of the Year: Rwanda” gusa Dj Pius we ari no mu kindi cyiciro gikomeye cy’indirimbo nziza ya Afrobeat mu zakorewe muri Uganda kubera ‘Agatako’ yafatanyije na Chameleone.

Agatako kandi ihatanye mu cyiciro gikomeye cy’indirimbo yakunzwe cyane muri Afurika y’Uburasirazuba [East African Super Hit], ihatanye na Salome ya Diamond Platnumz Ft. Rayvanny, Zigo Remix ya A.Y na Diamond, Unconditional Bae ya Sauti Sol na Ali Kiba, Kamatia ya Navy Kenzo n’iyitwa Shoulder Back ya Redsan.

Mu mwaka ushize iki cyiciro cyari kirimo abahanzi bo mu Rwanda benshi, icyo gihe indirimbo zarimo ni ‘Nka Paradizo’ ya Princess Priscillah afatanyije na Meddy ndetse na Till I Die ya Urban Boyz bafatanyije na Riderman.

Dj Pius ahatanye mu cyiciro cy’indirimbo nziza ya Afrobeat kirimo:

• Agatako by Deejay Pius And Dr Jose Chameleone
• Aidah by Bobi Wine
• Akalulu by Ziza Bafana
• Mwana Gwe by King Saha
• Mwana Wabandi by Radio and Weasel
• Ndiwamululu by Geo Steady
• Nkwatako by Sheebah Karungi
• Number Emu Kabako by Roden Y

Icyiciro cy’indirimbo yahize izindi mu Rwanda kirimo:

• Agatako by DJ Pius Ft. Jose Chameleone

• Habibi by The Ben

• Indoro by Charly & Nina Feat Big Fizzo

• Ko Nashize by Butera Knowless

• Only You by Ben Kayiranga Ft The Ben

• Rwanda by Urban Boys

• Turaberanye by Bruce Melodie

Dj Pius ari mu byiciro byinshi kubera indirimbo 'Agatako' yakoranye na Chameleone
The Ben na Ben Kayiranga bari mu bahatana kubera indirimbo 'Only You'

Abategura ibi bihembo batangaje ko urutonde rurambuye rw’abahatanira HiPipo Music Awards 2016 rugomba kujya hanze bitaranze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2016.

Dj Pius ari mu byiciro byinshi kubera indirimbo 'Agatako' yakoranye na Chameleone

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages