Ku munsi w’ejo tariki ya 28 Gashyantare 2019, nibwo mu isiganwa rya Tour du Rwanda hakinywe agace ka gatanu kavaga mu Mujyi wa Karongi kerekeza mu Mujyi wa Musanze.
Nyuma y’isiganwa, muri Stade Ubworoherane habereye igitaramo cy’imbaturamugabo cyarimo abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Social Mula, Marina, Dream Boys n’abandi.
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’uruganda rw’ibinyobwa rwa Skol cyarebwe n’abaturage benshi cyane, bari bizihiwe no kubyina umuziki nyuma y’ibyishimo bari bamaze guhabwa n’amagare.
Uyu kandi wari umwanya wo gupima ku buntu virusi itera sida n’izindi ndwara, hakanatangwa inyigisho zitandukanye zifasha abaturage kubungabunga ubuzima bwabo.
Biteganyijwe igitaramo nk’iki kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2019, habura umunsi umwe ngo Tour du Rwanda isozwe.



















TANGA IGITEKEREZO