00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi b’ibyamamare basusurukije abitabiriye Tour du Rwanda i Musanze (Amafoto)

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 1 March 2019 saa 12:05
Yasuwe :

Abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda basusurukije abaturage b’i Musanze n’abitabiriye isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda 2019.

Ku munsi w’ejo tariki ya 28 Gashyantare 2019, nibwo mu isiganwa rya Tour du Rwanda hakinywe agace ka gatanu kavaga mu Mujyi wa Karongi kerekeza mu Mujyi wa Musanze.

Nyuma y’isiganwa, muri Stade Ubworoherane habereye igitaramo cy’imbaturamugabo cyarimo abahanzi b’ibyamamare mu Rwanda nka Riderman, Knowless, Social Mula, Marina, Dream Boys n’abandi.

Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye n’uruganda rw’ibinyobwa rwa Skol cyarebwe n’abaturage benshi cyane, bari bizihiwe no kubyina umuziki nyuma y’ibyishimo bari bamaze guhabwa n’amagare.

Uyu kandi wari umwanya wo gupima ku buntu virusi itera sida n’izindi ndwara, hakanatangwa inyigisho zitandukanye zifasha abaturage kubungabunga ubuzima bwabo.

Biteganyijwe igitaramo nk’iki kizabera mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Werurwe 2019, habura umunsi umwe ngo Tour du Rwanda isozwe.

Abafana bari bitwaje ibishashi byacanwaga mu kirere
Butera Knwoless yaririmbishije abakunzi be biratinda
Knwoless yacaga bugufi akegera abakunzi be
Dream Boys n'abakunzi babo bagiye mu kirere kubera uburyohe bw'umuziki
TMC wo muri Dream Boys ku rubyiniro
Marina ni umuhanzikazi ukunzwe n'abatari bake muri iyi minsi
Marina abyinana n'umwe mu basore bari bakurikiye iki gitaramo
Uyu musore afite indirimbo ikunzwe cyane yise 'Ma Vie'
Umuhanzi Social Mula ukunzwe muri Ma Vie yashimishije ab'i Musanze
Social Mula yanyuze benshi mu ndirimbo ze z'urukundo
Riderman yasukiranyije amagambo mu njyana ya Rap benshi baranyurwa
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri Skol, Benurugo Emilienne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages