Aba bahanzi batangarije Televiziyo Rwanda ko muri rusange abahanzi batanze umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda binyuze mu butumwa bwabo batanga, kuva ku ndirimbo zihumuriza Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka, izibashishikariza kubaka igihugu, ndetse n’izaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda.
Umuhanzi Mariya Yohana avuga ko abahanzi batanze umusanzu wabo kuva kera cyane, aho bamwe bari mu buhunzi batangiye guhanga indirimbo zihumuriza abo bari kumwe muri ibyo bihe bakaziririmba aho bari hose ndetse ibyo babitoza n’abato.
Ibi byarakomeje gusa bisa n’ibihinduye isura ubwo bari bagejejweho igitekerezo cy’urugamba rwo kubohora igihugu nibwo batangiye gushaka amatsinda y’abahanga indirimbo zongera imbaraga mu basore bari biteguye urugamba mu rwego rwo kubongera imbaraga.
Ati “Kuba umuhanzi ntako bisa iyo uririmba ibintu bizima, twavuye ino mu 1959 -60 dukomeza dutyo tujya mu buhunzi tujyanye agahinda n’imitima yashengutse, twapfushije abana abari babafite, n’ubwo bitari byinshi, aho tugereye mu buhunzi ntabwo twakomeje kwitsindagira kuri ka gahinda,”
Yongeyeho ati “Mu 1987 abatuvanye mu icuraburundi nibo baduhaye ibitekerezo bizima tubyakirana yombi n’imitima yishimye, turatangira turahimba, duhera kuri bya bindi bya ba bana bato baduhaye kubyo bagiye gukora, tugendana nabo ni nko kubafasha kumva ko bari kumwe natwe nk’ababyeyi.”
“Twarababwiraga tuti ni mukomere ntimuzatezuke, turaririmba dushaka, amatsinda ashobora guterana ngo akore icyo gikorwa cyo kuririmba ariko tugendeye kuri ba bana batanze ubuzima bwabo aho rero niho twashinze bya birindiro by’ubuhanzi.”
Uyu muhanzikazi akomeza avuga ko mu gihe cyo Kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi, ari bwo abahanzi baba bakenewe cyane ko bahanga indirimbo z’ihumure ndetse bakongeraho no gufata iya mbere bakagana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakabaganiriza kuko nabyo birushaho kuzamura icyezere.
Massamba Intore yunze mu rya Mariya Yohana agira ati “Ubuhanzi muri iyi myaka 30 yo Kwibuka ni uruhare rwagize akamaro kanini cyane mu gufasha kurema imitima no guhumuriza abanyarwanda, ndetse ubu butumwa n’indirimbo biri mu bituma habaho kugabanuka kw’ihahamuka.”
Umuhanzi Jaba Star avuga ko umuhanzi yagize uruhare mu kubaka igihugu mu myaka 30 ishize aririmba indirimbo z’isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge ndetse no gutanga ihumure ku bababaye.
Uyu muhanzi kandi ashishikariza bagenzi be gukomeza gutanga umusanzu wabo mu gusigasira ibyagezweho biciye mu bihangano.
Ati “Indirimbo turirimba cyangwa duhimba ni zo zizaranga amateka y’umusanzu umuhanzi yagize mu iterambere ry’igihugu.”
Umuhanzi Humble Jizzo na we yavuze ko abahanzi bakoresheje impano yabo batambutsa ubutumwa bujyanye n’ibihe byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’izindi zigaruka ku kubaka igihugu.
Ati “Umusanzu w’abahanzi muri ibi bihe ni ingenzi cyane kuko ni itafari ryari rikenewe n’igihugu mu gusana abanyagihugu muri rusange no kubaha ubutumwa bw’ihumure.”
Abahanzi bakiri bato bashishikarijwe kwiteza imbere barushaho gushaka ubutumwa bukomeza kubaka no gusigasira ibyagezweho hirindwa icyabasubiza inyuma u Rwanda bafite uyu munsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!