Ibihembo bya BET Awards bitangwa ku bantu mu byiciro 20 birimo umuziki, sinema na siporo, bitangwa kandi bigategurwa na televiziyo ya BET(Black Entertainment Tv) ari naryo zina byahawe.
Ku rutonde rw’abahataniye ibi bihembo uyu mwaka harimo abahanzi batanu bakorera umuziki muri Afurika, mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda hajemo Fally Ipupa gusa.
Ku nshuro ya mbere, igihembo kigenerwa umuhanzi wahize abandi hanze ya Amerika [Best International Act Award] kizatangirwa mu ruhame nko mu bindi byiciro mu gihe mu myaka yatambutse cyatangirwaga hanze y’ahabera ibirori mu muhango wabaga mbere y’amasaha agera kuri atanu ngo ibirori nyir’izina bitangire.
Ibi, abahanzi benshi bamaze kubaka izina muri Afurika barabirwanyije cyane. Wizkid wo muri Nigeria yabyikomye kenshi ndetse mu 2015 yanze kwitabira ibi bihembo avuga ko ‘bisuzuguza umuhanzi wa Afurika kurusha uko bimuteza imbere’, mugenzi we Fuse ODG, umunya-Ghana ukorera umuziki mu Bwongereza na we yabyamaganiye kure ndetse yanga kubyitabira icyo gihe.
Uko imyaka yagiye ishira, ibi byakorerwaga Abanyafurika byakomeje gufatwa nk’agahomamunwa ndetse byatumaga abenshi mu batumirwaga muri BET barangaga kujyayo kubera uburyo bahezwaga hanze y’inzu yaberagamo ibirori.
Kuri iyi nshuro hajemo impinduka ikomeye ndetse abahanzi bo ku Mugabane wa Afurika n’u Burayi bahurijwe mu cyiciro kimwe. Mu baserukiye Afurika harimo Cassper Nyovest n’itsinda Distruction Boyz [boAfurika y’Epfo], Davido na Tiwa Savage[bo muri Nigeria], Fally Ipupa[Congo].
Abo mu Burayi harimo Booba, Niska na Dadju ndetse na Stormzy[bo mu Bufaransa] hanyuma hakaza Stefflon Don na J Hus bo mu Bwongereza.
Mu mwaka wa 2017, Wizkid yatsinze mu cyiciro cya Best International Act: Africa, yari ahatanye n’abahanzi Aka (South Africa), Babes Wodumo (South Africa), Davido (Nigeria), Nasty C (South Africa), Stonebwoy (Ghana), Tekno (Nigeria) na Mr Eazi (Nigeria).
Umuhanzi umaze kumenyekana muri Tanzania, Rayvanny yahawe igihembo cya Viewer’s Choice Best New International Act Artist mu gihe Yvonne Chaka Chaka yahawe igihembo cya Global Good Power Award.
Dj Khaled ni we uri mu byiciro byinshi aho ahataniye ibigera kuri bitandatu. Ibi bihembo bizatangirwa mu Mujyi wa Los Angeles kuwa 24 Kamena 2018.
Ibihembo byose bihataniwe uyu mwaka wa 2018:
Best International Act Award
• Booba (France)
• Cassper Nyovest (SA)
• Dadju (France)
• Davido (Nigeria)
• Distruction Boyz (SA)
• Fally Ipupa (DRC)
• J Hus (UK)
• Niska (France)
• Tiwa Savage (Nigeria)
• Stefflon Don (UK)
• Stormzy (UK)
Best Female R&B / Pop Artist Award
• Beyoncé
• SZA
• H.E.R.
• Rihanna
• Kehlani
Best Male R&B / Pop Artist Award
• Bruno Mars
• Chris Brown
• The Weeknd
• Khalid
• Daniel Caesar
Best Group Award
• Migos
• A Tribe Called Quest
• N*E*R*D
• Rae Sremmurd
• Chloe x Halle
Best Collaboration Award
• Bruno Mars ft Cardi B – ’Finesse (Remix)’
• DJ Khaled ft Rihanna and Bryson Tiller – ’Wild Thoughts’
• DJ Khaled ft Jay-Z, Future & Beyoncé – ’Top Off’
• Cardi B ft 21 Savage – ’Bartier Cardi’
• French Montana ft Swae Lee – ’Unforgettable’
• Kendrick Lamar ft Rihanna – ’Loyalty’
Best Male Hip Hop Artist Award
• Drake
• Kendrick Lamar
• DJ Khaled
• Jay-Z
• J Cole
Best Female Hip Hop Artist Award
• Cardi B
• Nicki Minaj
• Remy Ma
• Dej Loaf
• Rapsody
Video of the Year Award
• Drake – ’God’s Plan’
• Cardi B – ’Bodak Yellow’
• Bruno Mars ft Cardi B – ’Finesse (Remix)’
• DJ Khaled ft Rihanna and Bryson Tiller – ’Wild Thoughts’
• Kendrick Lamar – ’Humble’
• Migos ft Drake – ’Walk It Talk It’
Video Director of the Year Award
• Benny Boom
• Director X
• Ava DuVernay
• Chris Brown
• Dave Meyers
Best New Artist Award
• SZA
• H.E.R.
• Daniel Caesar
• GoldLink
• A Boogie Wit Da Hoodie
Dr. Bobby Jones Best Gospel / Inspirational Award
• Lecrae ft Tory Kelly – ’I’ll Find You’
• Snoop Dogg ft B Slade – ’Words Are Few’
• Ledisi and Kirk Franklin – ’If You Don’t Mind’
• Marvin Sapp – ’Close’
• Tasha Cobbs Leonard ft Nicki Minaj – ’I’m Getting Ready’
Best Actress Award
• Tiffany Haddish
• Lupita Nyong’o
• Issa Rae
• Angela Bassett
• Letitia Wright
• Taraji P Henson
Best Actor Award
• Chadwick Boseman
• Michael B Jordan
• Donald Glover
• Sterling K Brown
• Denzel Washington
• Daniel Kaluuya
Young Stars Award
• Yara Shahidi
• Ashton Tyler
• Caleb McLaughlin
• Lonnie Chavis
• Marsai Martin
• Miles Brown
Best Movie Award
• Black Panther
• Girls Trip
• A Wrinkle in Time
• Detroit
• Mudbound
Sportswoman of the Year Award
• Serena Williams
• Venus Williams
• Skylar Diggins-Smith
• Candace Parker
• Elana Meyers Taylor
Sportsman of the Year Award
• Stephen Curry
• LeBron James
• Kevin Durant
• Dwyane Wade
• Odell Beckham Jr
Album of the Year Award
• Kendrick Lamar – Damn
• SZA – Ctrl
• Jay-Z – 4:44
• Migos – Culture II
• Kendrick Lamar and Various Artists – Black Panther: The Album
• DJ Khaled – Grateful
BET Her Award
• Janelle Monáe – ’Django Jane’
• Lizzo – ’Water Me’
• Mary J Blige – ’Strength of a Woman’
• Remy Ma ft Chris Brown – ’Melanin Magic (Pretty Brown)’
• Chloe x Halle – ’The Kids Are Alright’
• Leikeli47 – ’2nd Fiddle’
Coca-Cola Viewers’ Choice Award
• SZA ft Travis Scott – ’Love Galore’
• Cardi B – ’Bodak Yellow’
• Kendrick Lamar – ’Humble’
• Drake – ’God’s Plan’
• Migos ft Nicki Minaj and Cardi B – ’MotorSport’
• DJ Khaled ft Rihanna and Bryson Tiller – ’Wild Thoughts’



















TANGA IGITEKEREZO