00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bahatanira Salax Awards ntibarimo uwo muri Kina Music

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 February 2019 saa 06:06
Yasuwe :

Nyuma y’imyaka itanu ibihembo bya Salax Awards, byategurwaga na Ikirezi Group bihagaze, byongeye kubyutsa umutwe ndetse hamaze gutangazwa urutonde rw’abahanzi bazabihatanira.

Ibihembo bya Salax Awards byatangijwe mu 2009 bihemba abanyahanzi bitwaye neza, biza no kujya mu zindi ngeri z’imyidagaduro zitandukanye.

Byagiye bicika intege bigera igihe kimwe abahanzi bajya batoranywa kubihatanamo bakikuramo rugikubita.

Mu 2014 nibwo byabaye nk’ibicika intege ariko mu 2016 byongera kubyutsa umutwe ariko ntibyabasha kuba kubera icyizere gike abahanzi babigiriye hafi ya bose bakikuramo.

Ikirezi Group yabiteguraga kuva muri iyi myaka yose iherutse gutangaza ko yahaye Ikigo cyitwa AHUPA Digital Services Limited, inshingano zo kongera kubitegura mu gihe cy’imyaka itanu.

Kuri uyu wa Mbere tariki 4 Gashyantare 2019 hashyizwe hanze urutonde rw’abahanzi bagomba guhatanira ibi bihembo bashyizwe mu byiciro bitandatu.

Ibyo biciro birimo abahanzi batandukanye nk’icy’umuhanzi witwaye neza muri R&B kirimo; Bruce Melody, Social Mula, Safi Madiba, Buravan, King James, Yverry, Christopher, Edouce, Peace Jolis na Aime Bluestone.

Mu cy’umuhanzi witwaye neza mu bari n’abategarugori harimo; Charly na Nina, Oda Paccy, Young Grace, Marina, Ciney, Cassandra, Queen Cha, Phiona Mbabazi, Allioni na Alyn Sano.

Umuhanzi witwaye neza muri Afrobeat hari guhatanamo Mico The Best, Uncle Austin, M1, Davis D, Sintex, Eric Senderi, Rafiki, Dj Pius, Mc Tino na Danny Vumbi.

Umuhanzi witwaye neza mu ndirimbo zihimbaza Imana harimo Israel Mbonyi, Aline Gahongayire, Ezra Joas, Serge Iyamuremye, Aime Uwimana,

Harimo kandi Patient Bizimana, Bosco Nshuti, Gentil Bigizi, Ivan D. na Theo Bosebabireba.

Umuhanzi witwaye neza mu njyana gakondo ho hari guhatanamo Jules Sentore, Clarisse Karasira, Jaba Star, Deo Munyakazi Mani Martin, Jodas Sengabo, Nicky Dimpoz, Sophia Nzayisenga, Ignace Nyirinkinda na Nsengiyumva François.

Mu cyiciro cy’umuhanzi witwaye neza muri Hip Hop ni Green P, Riderman, Mukadaff, Jay Polly, Khalifan, Bull Dogg, Lil G, Jay C, Amag The Black na Mr. Kagame.

Kina Music ntiri ku rutonde

Isiaka Mulemba ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri iri rushanwa yabwiye IGIHE ko inzu ifasha abahanzi ya Kina Music, yari yabwiwe ko igomba kwitabira ariko ikazana amananiza bagahitamo kuyikuramo.

Ati ‘‘Abahanzi bo muri Kina Music ntabarimo kubera ko twabahamagaye tubabwira ko abahanzi babo batoranyijwe, batubwira ko bitashoboka. Bavuga ko mbere bigitegurwa na Ikirezi bari bikuyemo basaba ko baganira na bo nyuma tubahamagaye batubwira ko twabashaka tukaganira kubitaragendaga neza tubabwira ko baza kubivugira mu nama n’abandi bahanzi barabyanga, rero tubakuramo.”

Gutora umuhanzi uri mu bahatana muri Salax Awards kuri SMS biratangira saa sita z’ijoro kuri uyu wa Kabiri, aho mu gutora ari ukujya ahandikirwa ubutumwa ukandika code y’umuhanzi ubundi ukohereza kuri 90 92.

Hari n’uburyo bwo gutora binyuze ku rubuga rwa internet hano ubundi ugahitamo umuhanzi ukunda.

Buri muhanzi uzaba yatsinze mu cyiciro arimo azegukana amafaranga miliyoni imwe, mu gihe umuhanzi wese uzahatana azahabwa amafaranga ibihumbi 100.

Ntirenganya Emma Claudine uyobora Ikirezi Group aherutse guha ububasha Ahmed Pacifique uyobora AHUPA bwo gutegura Salax Awards

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages