Aba bahanzi uko ari icumi bakigera muri iri shuri babanje gutembera mu bice bitandukanye birigize nyuma haba ubusabane n’ibiganiro byabahuje n’abanyeshuri. Abiga umuziki ku Nyundo bacurangiye aba bahanzi baranabaririmbira ari nabwo abanyempano bakomeye bigaragaje batungura aba bahanzi.
Mu biganiro byahuje aba bahanzi n’abanyeshuri biga umuziki byari byiganjemo guhugurana mu byerekeye umuziki. Uwavuze mu izina ry’abahanzi yasize abwiye aba banyeshuri ko nibasenyera umugozi umwe impano zabo zizabageza kure.
Murenzi Janvier umwarimu wa muzika ku Nyundo yavuze mu buryo buvunaguye amateka y’iri shuri na byinshi mu bikorwa by’indashyikirwa rimaze kugeraho mu guha ubumenyi abana ndetse bamwe bakaba baratangiye kwihangira imirimo.
Uyu mwarimu wavuze mu izina ry’ubuyobozi bw’ishuri, yagaragaje ko habaye ubufatanye hagati y’aba banyeshuri n’abahanzi bakunzwe mu gihugu urwego bagezeho rwazamuka byihuse.
Yagize ati “Aba bana mubona nubwo ari bato ibi barimo ni iby’agaciro cyane muzabiyegereze nka bakuru babo muzagera kuri byinshi na bo bazabifashishe mubasangize ku burambe mufite. Nimufatanya mugakorera hamwe muzika nyarwanda muzayigeza kure.”
Nemeye Platini wavuze mu izina ry’abahanzi bose bahatanira Primus Guma Guma Super Star yashimiye aba banyeshuri ku muhate bakomeje kugaragaza mu kwiyungura ubumenyi mu muziki ndetse yababwiye ko hazakomeza kuba ubufatanye mu kuzamura umuziki nyarwanda.
Yagize ati “Mwe mufite amahirwe menshi kuturusha kuko twe twinjiye muri muzika ku bw’impano gusa, ayo mahirwe mufite turifuza kuyabyaza umusaruro tugafatanya mu guhangana na muzika yo hanze kuko yadusize kandi tuzabigeraho nimuzana ubumenyi bwanyu tukabuhuza n’ubwacu n’uburambe dufite.”
Ishuri ry’umuziki rya Nyundo rikorera muri Ecole d’Arts de Nyundo mu Karere ka Rubavu ryatangiye ku mugaragaro kuwa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira 2014.
Iri shuri ryatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA) hagamijwe gukuza impano z’Abanyarwanda mu muziki.



















TANGA IGITEKEREZO