Uyu mugabo asanzwe amenyerewe muri filime nyarwanda. Iki gikorwa cyo kumufasha kizaba ku wa 24 Ugushyingo kuri Petit Stade i Remera. Kwinjira ari 2 000 Frw mu myanya isanzwe na 5 000 Frw, mu y’icyubahiro naho ku banyeshuri ni 1 000 Frw.
Mukankuranga Marie Jeanne uhagarariye Umuryango ‘Let’s save them’ wagize igitekerezo cyo kugoboka Seleman, yabwiye IGIHE ko bamaze iminsi bakusanya inkunga ngo avuzwe.
Ati “Seleman amaze amezi asaga atanu arwaye impyiko bamutegetse ko zigomba gukurwamo, arasabwa 20 000 000 Frw kandi ntayo dufite, niyo mpamvu twateguye iki gitaramo cyo gukusanya inkunga yo kureba ko hari icyo twakora ngo nawe yongere asubirane impagarike.”
Let’s save them isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha ndetse ni nayo yagize uruhare rukomeye kugira ngo uwitwa Gisagara Yannick, abonerwe ubufasha bwo kujya kwivuriza impyiko mu Buhinde.
Ni umuryango ugizwe n’abigitsina gabo batanu n’abagore batatu biyemeje gukora uko bashoboye ngo bavugire abadafite shinge na rugero.














Ibitekerezo 0