00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bane barasusurutsa abitabira ibirori bitangiza imikino ya BAL

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 20 May 2023 saa 06:21
Yasuwe :

Kenny Sol, Juno Kizigenza, DJ Fully Focus na Ariel Wayz nibo bahanzi basusurutsa abitabira ibirori bitangiza Irushanwa Nyafurika muri Basketball, BAL (Basketball Africa League).

Ni abahanzi batangajwe habura amasaha make rukambikana hagati y’amakipe ahatanira igikombe cya BAL iratangira kuva tariki 20 Gicurasi 2023 muri BK Arena.

Kenny Sol ni umwe mu bahanzi begezweho muri iki gihe, indirimbo ze 15 zimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 13 ku rubuga rwa YouTube nyuma y’isenyuka ry’itsinda Yemba Voice yaririmbagamo mu myaka itanu ishize.

Juno Kizigenza, umusore umaze kwigarurira imitima ya benshi mu myaka itatu amaze atangiye urugendo rwa muzika, ibihangano bye 20 bimaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 19 ku rubuga rwa YouTube.

Ariel Wayz w’imyaka 23 ni umwe mu bahanzikazi bagezweho mu Rwanda no hanze yarwo. Amaze imyaka itatu atangiye gukora umuziki mu buryo bw’umwuga nyuma yo kurangiza amasomo mu ishuri rya muzika rya Nyundo.

Uyu muhanzikazi mu myaka itatu amaze muri muzika, Afite indirimbo 26 amaze gukora na EP (Extended Play) ebyiri. Zimaze kurebwa inshuro miliyoni 12. Yatangiye guhangwa amaso ubwo yari ari mu itsinda ry’abaririmbyi, Symphony Band.

Michael Ndung’u wamamaye ku mazina ya DJ Fully Focus, ni umusore uvangavanga umuziki wavukiye muri Kenya, akurira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva afite imyaka 13.

Uyu munyamuziki si ubwa mbere agiye gucarangira mu Rwanda dore ko mu bitaramo bigari yakoreye muri iki guhugu harimo icya ‘Happy People’ mu 2012 , Kivu Fest mu 2022 na Intore Sunday muri Gashyantare 2022 .

Mu 2022 yamuritse album yise ‘African Ambassador’ yahurijeho abahanzi barimo Davis D, Ya Levis, Kwami Eugene , Niniola, Vanessa Mdee, AY, Sho Madjozi , Nyashinski, Fik Fameika n’abandi.
Umukino ufungura BAL urahuza Stade Malien na Cape Town Tigers saa Kumi mbere y’uko Al Ahly Sporting Club icakirana na REG saa Moya n’Igice z’ijoro muri BK Arena.

Iyi mikino ya nyuma igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu, nyuma y’amasezerano Leta y’u Rwanda yasinyanye n’iri rushanwa ashobora no kongerwa.

Amakipe ategerejwe muri BAL ni Cape Town Tigers, Clube Ferroviário da Beira, Al Ahly Sporting Club, Clube Atlético Petroleos de Luanda zakomeje muri Nile Conference.

Hakiyongeraho Abidjan Basketball Club, Rwanda Energy Group, Association Sportive des Douanes na Stade Malien zavuye muri Sahara Conference.

Juno Kizigenza ugiye gutaramira abazitabira imikino ya BAL amaze iminsi ateguza abakunzi b'umuziki EP yise Yaraje
Kenny Sol agiye gutaramira abazitabira BAL mbere yo kwerekeza i Dubai
Ariel Wayz agiye gutaramira abazitabira BAL yitwaje impamba y'indirimbo zirimo 'Shayo' amaze umunsi umwe ashyize hanze
DJ Fully Focus aje muri BAL yitwaje album y'indirimbo 10 yise African Ambassador yahurijemo abahanzi bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages