Ni ikiganiro cyabaye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019 ku cyicaro cya RRA giherereye Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye barimo Oda Paccy, Makanyaga Abdul, Ishimwe Clement, TMC wo muri Dream Boyz, Buravan, Mushyoma Joseph [Boubou], Issa Dusingizimana uzwi muri filime, Kabano Franco na Ntawirema Celestin bazwi mu byerekeye imideli n’abandi.
Komiseri wungirije ushinzwe abasora bato n’abaciriritse, Dada Richard, atangiza ikiganiro yavuze ko bahisemo gutumira abakora ubuhanzi mu buryo butandukanye, kubera ko bakora kimwe mu byiciro by’ubukungu kandi baha agaciro cyane.
Abahanzi baganirijwe ku bijyanye no kwiyandikisha kugira ngo umuntu ajye atanga umusoro, ijanisha rigenda rikurikizwa mu gutanga imisoro ndetse bagirwa inama yo kwirinda kudasora kuko bikururira umuntu kwishyura amande.
Muri iki kiganiro cyamaze amasaha atatu, abahanzi bahawe umwanya buri wese agenda avuga akari ku mutima maze Makanyaga Abdul na Senderi bo bahuriza ku kuba RRA ikwiriye kudohorera abahanzi kuko nabo hari igihe bajya babibakorera.
Makanyaga yabanje kuvuga ko ashimangira cyane ko RRA ikwiye kujya idohorera abahanzi kuko bamwe bagiye kwiyandikisha mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere [RDB] bataramenya icyo gukora, hakabaho ikosa ryo kutamenya ibyo barimo.
Uyu musaza umaze igihe kinini mu muziki yitanzeho urugero avuga ko yigeze kujya mu irushanwa rya RRA, indirimbo ye igatsinda ariko ntahabwe amafaranga.
Ati “Ngiye gutanga urugero rumwe, higeze kuza urwandiko babwira abahanzi bose ngo muhange indirimbo, dukora indirimbo turazizana njye nza gutsinda n’amanota hafi 86%. Naratanze amafaranga yose yasabwaga kugira ngo indirimbo ikorwe, hashize ukwezi ntsinze mbona urwandiko bambwira ko muri RRA nta mafaranga ahari, turadohora!”
Senderi International Hit nawe yaje ashimangira ko abahanzi bakwiriye kudohorerwa kuko nabo hari igihe bajya babikorera RRA, ikindi avuga ko nta kazi gahamye abahanzi baba bafite ahubwo bameze nk’abatera ibiraka.
Ati “Nyakubahwa Komiseri umwaka ushize n’ubundi mwari mwateguye inama nk’iyi, tuganira ibintu byinshi na polisi n’abahanzi. Bajyanye icyifuzo cyacu dutora na komite nari ndimo dusaba kudohorerwa, icyo gihe twumvikanye ko tugiye gutangira bundi bushya dutegereza igisubizo turakibura.”
Arongera ati “Mudohore dutangire bundi bushya, nabaye Ambasaderi wa RRA mu gihugu cyose muzi ko twakoranye nadohoye nkageza hasi. Twajyanye mu ntara zose, imirenge mwantwaraga mu modoka yanyu mukurikije ingufu twatakaje mu by’ukuri mwarampembye?. Imana imbabarire kuko amafaranga nsigaye mbona ngeze ku rwego rwo kuvuga ngo urampa angahe? urabanza ukureho ibya leta. Aho kugira ngo nkorere mu bujura mutudohorere mugire kuri zero mbe ambasaderi, mudohore nk’uko nanjye twakoranye mu gihugu cyose nkadohora.”
Iyi nama yasojwe abahanzi na RRA bemeranyijwe kuzongera bagahura bakaganira kuko hari ibibazo byinshi bafite bikwiriye gukemurwa.


















TANGA IGITEKEREZO