00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi barenga 10 batumiwe mu gitaramo cyo kubyina intsinzi ya Perezida

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 17 August 2017 saa 12:24
Yasuwe :

Abahanzi biganjemo abakunzwe muri iki gihe mu Rwanda, bagiye guhurira mu gitaramo cyo kwizihiza intsinzi ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame watorewe kongera kuyobora igihugu.

Ibirori byo kubyina intsinzi ya Perezida Paul Kagame bigiye kubera mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko mu ijoro ryo ku itariki ya 4 Kanama 2017 ari nabwo byatangajwe ko yatsinze amatora nabwo habaye ibitaramo bikomeye byo kwishimira ibyavuye mu matora.

Abahanzi barimo Dream Boys, Christopher, Bruce Melody, Charlie na Nina, Urban Boyz, Riderman, Jay Polly, Kitoko Bibarwa, Senderi International Hit na Sgt Robert basanzwe bakorera umuziki mu Rwanda.

Umujyi wa Kigali wateguye iki gitaramo, uvuga ko mu bahanzi bagomba gususurutsa abanyarwanda harimo ‘umwe uhishiwe abacyitabira’. Gusa amakuru agera kuri IGIHE avuga ko The Ben usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ugomba kugera i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, na we azagaragara muri iki gitaramo cyo gususurutsa abatuye Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017.

Iki gitaramo cyo kubyina intsinzi kizabera mu marembo ya Stade Amahoro i Remera ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Kanama 2017. Ni ibirori bizakurikira umuhango ukomeye w’irahira rya Perezida Paul Kagame, nawo uzitabirwa mu buryo bukomeye.

Umunsi yatowe, Perezida Kagame yashimiye n'abahanzi

Igitaramo Kigali Intsinzi Concert cyateguwe n’Umujyi wa Kigali, kizatangira saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kwinjira bizaba ari ubuntu kuri bose.

Senderi na we azaririmba muri iki gitaramo
Aba bahanzi baherekeje Perezida Kagame mu gihe yiyamamazaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages