00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi barenga icumi bo mu Rwanda bazaririmba mu birori bya Europe Day

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 April 2017 saa 10:52
Yasuwe :

Abaririmbyi, amatsinda y’umuziki n’abaraperi bazwi mu Rwanda batumiwe mu birori bikomeye bizwi nka ‘European Street Fair’ bigiye kubera mu Mujyi wa Kigali nshuro ya mbere ubwo hazaba hizihizwa umunsi wahariwe u Burayi.

Ibirori bya ‘European Street Fair’ biteganyijwe kuzabera mu Mujyi wa Kigali ku itariki ya 6 Gicurasi 2017 kuri Stade Amahoro i Remera. European Street Fair izahurirana n’ibindi birori bikomeye byo kwizihiza Umunsi w’u Burayi[Europe Day] uzitabirwa na bamwe mu bayobozi b’u Rwanda mu nzego zitandukanye n’abagize Ambasade za EU zikorera i Kigali

Ubuyobozi bugize itsinda ritegura ibi birori byatangaje ko byateguwe n’ihuriro ry’abagize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi[EU] ku bufatanye na Ambasade z’ibihugu biwugize zikorera mu Rwanda.

Muri ibi birori bizabera mu marembo ya Stade Amahoro i Remera hazaba n’igitaramo gikomeye kizitabirwa n’abahanzi barimo Riderman, Charly &Nina, Buravan, abaririmbyi n’abacuranzi bagize itsinda Afrogroov barimo Angel Mutoni, Mike Kayihura, Deo Munyakazi, Eric Soul na Prime.

Abahanzi bize umuziki mu ishuri rya Nyundo bagize itsinda Nyundo Symphony Band n’andi matsinda y’umuziki nka Mico Band nabo bazacuranga muri ibi birori. Mu bandi bazasusurutsa ibi birori harimo Dj Vasco na Pim basanzwe bavanga imiziki mu Burayi.

Ibirori bya Europe Day byaherukaga kwizihirizwa mu Rwanda kuwa 9 Gicurasi 2016 mu rugo rwa Ambasaderi wa EU Michael Ryan, icyo gihe byitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bakomoka i Burayi n’inshuti zabo n’abayobozi bakuru mu Rwanda mu nzego zose harimo na Minisitiri Louise Mushikiwabo n’abandi.

Buravan azaririmba muri ibi birori
Charly &Nina bamaze igihe bakorera ibitaramo i Burayi batumiwe muri iki gitaramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages