King James, Pastor P, Teta, Emmy, Kitoko, Alpha Rwirangira, Angel Uwamahoro, Jean Luc Kaberuka, Jacques Nyungura na K8 Kavuyo ni bo bahanzi bari ku rutonde rw’abari bususurutse ihuriro ry’urubyiruko rigiye kuba ku nshuro ya mbere.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, benshi muri bo bafashe umwanya bakorera imyitozo muri Texas Christian University iherereye mu gice cya Fort Worth, ahagomba kubera iki gikorwa.
Mu ijwi riyunguruye kandi rifite imbaraga, Teta yakoze imyitozo aririmba zimwe mu ndirimbo zagacishijeho mu Rwanda ndetse n’ize bwite kimwe n’abandi bahanzi nka King James, Emmy wanacurangaga piano afatanije na Alpha Rwirangira, ku rundi ruhande na Kitoko waje kwitabira iki gikorwa aturutse mu Bwongereza aho kuri ubu yiga ibirebana na politiki nk’uko yabidutangarije.
Amwe mu mafoto y’abahanzi bari mu myitozo



















TANGA IGITEKEREZO