Iki gitaramo cyahuriyemo abahanzi bakomeye nka Elysee wo muri Gisubizo Ministries, Patient Bizimana; Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi, Milkah, Gaella, Christian Irimbere, Prosper Nkomezi, Shekinah Worship Team na Young Shekinah. Cyabaye kuwa 24 Ukuboza 2019.
Wari umugoroba udasanzwe kuko hari hitabiriye abakristu baturutse impande zose baje kwishimira ko Umwami yavukiye mu mitima yabo.
Byari ku nshuro ya mbere abaramyi basengera mu itorero Evangelical Restoration Church bahurijwe hamwe mu gitaramo.
Iki gitaramo cyateguwe bigizwemo uruhare na Serge Iyamuremye, Arsene Tuyi, Milkah, Gaella na Christian Irimbere. Bagiteguye bagiriwe inama n’umushumba wabo Apôtre Masasu Ndagijimana.
Cyari gifite insanganyamatsiko iboneka muri Matayo 2:10 havuga ngo ‘Babonye iyo nyenyeri baranezerwa’.
Serge Iyamuremye, umwe mu bateguye iki gitaramo yabwiye IGIHE ko bishimiye uburyo abantu bitabiriye.
Ati “Abantu bitabiriye ku buryo byadushimishije kubera ko ntabwo twigeze twamamaza nk’uko bigomba ariko Imana yabanye natwe. Iki gitekerezo ni njyewe wakigize mfatanyije n’umubyeyi wacu Apôtre Ndagijimana Masasu, kuko yadufashije kubisengera, kizajya kiba buri mwaka bucya Noheli ikaba”.
Apôtre Masasu yavuze ko atari iki gitaramo cyonyine bashyigikiye kuko ari ibintu basanzwe bakora cyane ku bahanzi basengera mu itorero ryabo.
Ati “Hano dusanzwe dukora ibindi bitaramo dushyigikira abaramyi basengera hano. Ndashima cyane ko uwo mutima Imana yawuduhaye.”
Yakomeje avuga ko Imana ishobora gusanga umuntu aho ari hose kandi agakizwa kuko nawe yamusanze mu kabari ari kunywa ariko agakizwa.
Apôtre Masasu yakomeje yerekana uburyo Bibiliya ivuga ko ibuye ry’urutare abo ryagwiriye batavunitse, abigereranya no kuba abantu bari bitabiriye muri uwo mugoroba batagomba gusitara ku Mana, ahubwo igomba kubagwira ikabajyamo.



















TANGA IGITEKEREZO