00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi baserukiye u Rwanda muri Angola bagaragaje ibyo bungukiyeyo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 September 2019 saa 07:05
Yasuwe :

Guhera Tariki 16 Nzeri 2019 kugeza 22 Nzeri 2019, abahanzi b’Abanyarwanda mu byiciro bya muzika n’ubugeni mberajisho bari mu gihugu cya Angola, aho bari bitabiriye iserukiramuco ryateguwe mu rwego rw’ihuriro nyafurika ku muco w’amahoro.

Adeodatus Ishimwe ukuriye itsinda rya muzika muri Nephews Band ryataramiye muri iri serukiramuco, yishimiye uburyo abanyamahanga bari muri iri serukiramuco bishimiye umuziki wa kinyarwanda.

Yagize ati "Umuco Nyarwanda wo ubwawo urihariye haba mu njyana n’ibindi, iyo twatangiraga kuririmba ducuranga wabonaga abanyamahanga batangariye ibyo turi gukora kandi bishimye cyane ndetse banabyina, twarangiza gucuranga bakadusanga ku rubyiniro ubona ko bishimiye cyane ibyo twakoze".

Yakomeje ahamya ko abateguye iri serukiramuco bitabiriye bashimye abahanzi b’u Rwanda "Bavugaga ko tugomba gucuranga bwa nyuma kubera ko dufite umwihariko mu mbyino zacu n’imicurangire natwe ayo mahirwe tukayabyaza umusaruro byatumaga abari bahahuriye bose bahaguruka bakabyina. Muri make abanyamahanga banejejwe cyane n’umuziki twabahaga, umuziki w’abanyarwanda.”

Uyu musore yatangaje ko ashimira ubuyobozi bw’u Rwanda n’ishuri rya muzika. Ati"Turashimira igihugu cyatugiriye icyizere ndetse n’ubuyobozi bw’ishuri ryacu dore ko ari ryo dukesha byinshi tumaze kugeraho."

Remy Iradukunda ushushanya byihuse imbere y’imbaga y’abantu ahamya ko bitabiriye iri serukiramuco babifashijwemo na MINISPOC ndetse na Art Rwanda Ubuhanzi.

Yongeyeho ko yanejejwe n’uko yaserukiye igihugu cyamubyaye, ati” Nshimishwa nuko twaserutse neza dufatanyije n’umunyabugeni Louise Kanyange na Nephews Band, bikaba byaranshimishije bikaba byaratubereye intangiriro ryo kuba abahanzi mpuzamahanga. By’umwihariko namenye agaciro ko guserukira igihugu cyanjye."

Aba basore n’inkumi baserukiye u Rwanda muri iri serukiramuco bahamije ko banyuzwe no guhagararira igihugu mu iserukiramuco nk’iri batangaza ko ari iby’agaciro ariko bifuza andi maserukiramuco atandukanye cyane ko bibafasha mu buhanzi bwabo.

Abahanzi b'abanyarwanda bitabiriye iserukiramuco ryabereye muri Angola

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages