Ibi bitaramo byiswe ‘Rwanda Turn Up’ ni ubwa mbere bigiye kubera mu Rwanda, byateguwe n’ikompanyi isanzwe ikorera mu Bubiligi ya Preeminence Ltd. Igitaramo cya mbere kizabera mu Mujyi wa Musanze ku itariki ya 12 Kanama naho igisoza ibindi byose kibere i Rubavu kuwa 2 Nzeri 2017.

Ibitaramo bya ‘Rwanda Turn Up’ byateguwe bigizwemo uruhare rukomeye na Tuyishimire Olivier uyobora ikompanyi ya Preeminence. Yavuze ko bafite intego yo gushyigikira umuziki nyarwanda no kurushaho kwereka abahanzi bo mu Rwanda uko bajya bategura ibitaramo mu buryo bubyara inyungu ifatika.

Yagize ati “Muri iki gihe umuziki urimo gutera imbere mu buryo bugaragara, icyo twifuza ari nacyo tugamije muri ibi bitaramo ni uguha imbaraga n’ubumenyi abahanzi ndetse n’abanyarwanda bakagura umuziki wabo ari nacyo gifasha umuhanzi kuzamuka mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga.”

Yongeyeho ati “Icyo navuga ni uko izi ntego ubwacu tutapfa kuzigeraho ahubwo tuzateza imbere uyu muziki nidufatanya twese. Iyo ndebye urwego umuziki wacu uriho mpita mbona ko ahazaza hawo ari heza cyane.”

Tuyishimire yavuze ko ibikorwa bya kompanyi ye bizatangira mu Rwanda muri Kanama 2017 ari nabwo ibi bitaramo bya ‘Rwanda Turn Up’ bizatangizwa.

Abahanzi batumiwe uyu mwaka ni abasanzwe bakorera umuziki mu gihugu barimo Bruce Melody, Bull Dogg, Social Mula, Oda Paccy ndetse na Dream Boyz iheruka kwegukana irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Igitaramo cya mbere kizabera kuri Stade Ubworoherane i Musanze kuwa 12 Kanama 2017, bizakomereza i Kigali mu marembo ya Stade Amahoro kuwa 19 Kanama 2017 naho mu Mujyi wa Kayonza bahataramire kuwa 25 Kanama mu gihe igitaramo cya nyuma kizabera i Rubavu ku itariki ya 2 Nzeri 2017.

Bruce Melody yari amaze iminsi muri Nigeria
Bruce Melody yari amaze iminsi muri Nigeria
Bull Dogg azaririmba mu bitaramo bya Rwanda Turn Up
Bull Dogg azaririmba mu bitaramo bya Rwanda Turn Up
Oda Paccy ni we mukobwa wenyine uzaririmba muri ibi bitaramo
Oda Paccy ni we mukobwa wenyine uzaririmba muri ibi bitaramo
Dream Boyz iheruka kwegukana PGGSS nayo izaririmba
Dream Boyz iheruka kwegukana PGGSS nayo izaririmba
Social Mula uri mu bahataniye PGGSS azaririmba muri 'Rwanda Turn Up'
Social Mula uri mu bahataniye PGGSS azaririmba muri 'Rwanda Turn Up'