Ibyishimo ni byose ku Banyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Bubiligi ku bw’ibirori by’imbonekarimwe bya Rwanda Day bizabera mu Mujyi wa Bruxelles kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017.
Imyiteguro irarimbanyije ndetse benshi batangiye kwerekana ko batewe ubwuzu n’uyu munsi bazahuriramo na Perezida Kagame waherukaga kubasura mu mwaka wa 2010.
Abahanzi bafite ubuhanga bwihariye batumiwe kugira ngo bazasusurutse ibi birori harimo King James na Diana Teta baturutse mu Rwanda, hari kandi umuhanzi umaze kubaka izina mu Bubiligi Mucumbitsi Ntwari Jean Pierre [Jali].
Muri Rwanda Day y’uyu mwaka hanatumiwemo abahanzi bakorera umuziki i Burayi ariko bakomoka mu Rwanda barimo uwitwa Inki [wazamukiye mu itsinda Zions Youth] n’undi witwa Soul T.
Diana Teta na King James bamaze kwerekeza mu Bubiligi ndetse biteguye kuririmba muri ibi birori bitagira uko bisa, aho Perezida Kagame azahura n’Abanyarwanda baba mu gihugu no mu mahanga kimwe n’inshuti z’u Rwanda bakaganira ku cyarushaho guteza imbere igihugu ndetse bagasabana.
Rwanda Day yaherukaga kubera mu Bubiligi mu mwaka wa 2010 yitabiriwe n’abasaga 2000. Umwaka ushize yabereye i San Francisco muri Leta ya Calfornia.


















TANGA IGITEKEREZO