Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya karindwi bifite amateka maremare ndetse uwarambukirwa yayandika bukira bugacya. Ibi bihembo byaciye mu nzira y’inzitane kuko iyo hatabaho ibibazo, biba biri gutangwa ku nshuro ya 11.
Abahanzi bamwe barimo Charly na Nina, Dj Pius, Urban Boyz na Christopher bikuye mu bihembo by’uyu mwaka rugikubita naho Kina Music yo ivuga ko itazitabira hataranatangazwa urutonde rw’abagombaga kuvamo abajya mu cyiciro cya nyuma.
IGIHE yagiranye ikiganiro n’abahanzi batandukanye barimo Riderman, King James, Young Grace, Queen Cha, Serge Iyamuremye na Buravan, babazwa uko babona ibi bihembo bihagaze muri iki gihe.
Mu kiganiro na IGIHE, Buravan yabanje gushimira ababiteguye kuko ari igikorwa cyiza ndetse anatangaza ko adashobora kwivana mu irushanwa.
Ati “Mfite ibyishimo, ndashimira abarebye bagaha agaciro akazi kanjye. Nashimira ababiteguye ndetse n’abakunzi banjye bampaye amahirwe. Sinari mbyiteguye ariko biriya ni ibintu bijyana n’ibyo umuntu yakoze. Njyewe sinzivanamo kuko sinishyizemo kereka abanshyizemo nibamvanamo.”
Young Grace na we yavuze ari iby’agaciro kuri we, ndetse ko icyo ari gukora ari ukurwana kugira ngo agere ku gikombe.
Queen Cha we yavuze ko kwegukana igihembo bisaba kuba umuntu hari ibikorwa yakoze kandi nawe yumva ntako atagize, ati “icyo ndi gukora ukubisengera no gusaba abafana banjye gukomeza kuntora.”
Riderman we umaze imyaka myinshi mu muziki wanagiye yegukana ibihembo bitandukanye bya Salax Awards, yemeza ko kuba yarongeye kugaruka muri iri rushanwa ari ishema kuri we, kuko “ari uguha agaciro ibikorwa umuntu aba yakoze.”
King James wari umaze iminsi avuga ko hakenewe ibihembo bishimira abahanzi ku bikorwa byabo, yavuze ko byamushimishije cyane kuba Salax Awards zaragarutse.
Ati “Nta gihugu kitagira ibihembo ku bahanzi, dukeneye nibura ko byaba noneho ababitegura bakagenda bakosora amakosa kuko ntekereza ko usibye ko njyewe hari ibyo natwaye iyo ntekereje ku bahanzi bashya numva baba bakeneye gutwara ibihembo kuko byabatera gukora cyane.”
Nta mwiza wabuze inenge!
Young Grace ntiyemeranya n’abavuga ko irushanwa ryataye imbaraga ryahoranye kuko kuba ryagarutse ari ibintu byiza.
Ati “Burya iyo wakoze ugashimwa biba byiza. Salax ni ikintu nubaha kandi nshimira abagitegura, icya mbere uba wubaka ibigwi byawe nk’umuhanzi.”
Buravan we avuga ko afata ibi bihembo nk’ibintu bishya kuri we, ariko akemeza ko bikenewe mu ruganda rwa muzika.
Ati “Ni igikorwa gikeneye imbaraga zacu twese guhera ku bahanzi, abanyamakuru n’abandi bose bireba. Ibitagenda bigakosorwa, ariko kugira ngo bigende neza si uko tuzabitera umugongo ahubwo ni ukubishyigikira bikagira imbaraga.”
Riderman umaze imyaka isaga 10 mu muziki ni n’umwe mu bahanzi bagiye begukana ibihembo bitandukanye muri Salax Awards zabanje. Yavuze ko n’iyo haba hari amakosa yabaye mu itegurwa rya Salax, idakwiriye kwamaganwa.
Ati “N’iyo haba hari ikintu kibi cyangwa se amakosa ari muri Salax abantu bagakwiriye kwicara bakaganira uko byakosorwa aho kugira ngo bumve yuko bashobora kuvamo. Biba bitangaje iyo umuhanzi yumva ko adashobora gushyigikira igikorwa giteza umuziki wo mu Rwanda imbere. Kandi iyo hari uwashyizwe mu bahatanira ibihembo by’i Bugande aba yishimye impande zose abikwirakwiza. Kuki tutashyigikira iby’iwacu?”
Uyu muhanzi avuga ko bidasobanuye ko nawe yemeranya ijana ku ijana n’imitegurire ya Salax Awards, gusa ngo kugira ngo igire agaciro bizahera ku bahanzi.
Ati “Niba hari abaterankunga bakabaye bashora imari muri Salax ntabwo bazayiha agaciro mu gihe abahanzi bo mu Rwanda bayiciye intege. Ni nko gutema ishami wicayeho.”
Serge Iyamuremye we avuga Salax ikwiriye kwishimirwa kuko mu bindi bihugu ibihembo ari ikintu abantu bitabira cyane kandi nta kintu kitagira amakosa.
King James avuga ko igihembo ari ikintu gikomeye agakomeza avuga ko atekereza iyo babajije abahanzi ngo ‘watwaye ibihe bihembo abahanzi benshi babivuga bagashyiramo nibyo muri Salax Awards’. Akemeza ko atari igihe cyo kubica intege ahubwo ari ukubishyigikira.
Ati “Nanjye ubushize nari nikuyemo ariko nk’umuhanzi ubu naravuze nti tureke kuyicisha amazi nanone nk’abayitegura bumve icyo abahanzi babasaba kuko niba biguma kugenda gutya ubutaha bazicarane n’abahanzi babyigeho. Salax izahora ari igihembo cya mbere cyatanzwe mu Rwanda.”
Umuhanzi uzatsinda muri buri cyiciro cya Salax y’uyu mwaka azahabwa amafaranga miliyoni imwe mu gihe indirimbo y’umwaka izahembwa miliyoni imwe n’igice akazagabanwa n’umuhanzi ndetse n’abayikoze haba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Nta gihindutse umuhango wo gutanga ibihembo uzaba kuwa 29 Werurwe 2019.










Ibitekerezo 0