00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bo mu bihugu 16 bategerejwe i Kigali mu iserukiramuco ‘Ubumuntu’

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 6 July 2018 saa 01:05
Yasuwe :

Mu Mujyi wa Kigali hagiye kongera kubera iserukiramuco ryigisha ubumuntu mu miryango ‘Ubumuntu Festival’, rizahuriza hamwe ibihugu 16 byo mu bice bitandukanye by’Isi.

Iri serukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’ rigiye kuba ku nshuro ya kane, rizatangira ku itariki ya 13 Nyakanga risozwe kuwa 15 Nyakanga 2018. Mu minsi itatu rizamara, rizaba ribera ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi.

Abahanzi bo mu bihugu byatoranyijwe bazerekanira imikino yabo mu murongo ugamije gutanga ubutumwa bwigisha abazitabira kumenya no gusobanukirwa urugendo ruganisha muntu ku kongera kwiyubaka nyuma yo guca mu bibazo bihungabanya imitekerereze ye n’ubuzima bwe muri rusange.

Iri serukiramuco ‘Ubumuntu Arts Festival’, rigiye kuba ku nshuro ya kane, ryatangijwe mu mwaka wa 2015 n’Itorero Mashirika risanzwe ritegura imikino ya gihanzi yigisha abantu kubana neza mu rukundo n’ubworoherane, gufashanya no kwiga kwikemurira ibibazo.

Hope Azeda uri mu bagize uruhare rukomeje mu gutangiza Ubumuntu Arts Festival, yavuze ko bahisemo gukorera iri serukiramuco ku rwibutso rwa Gisozi kuko ari ahantu hakwiye mu gutambutsa inyigisho ziba zikubiye mu mikino bijyanye n’umurongo iserukiramuco rifite.

Yagize ati “Nk’abahanzi, hari ikintu cy’umwihariko kirimo tugenda twiga mu buryo duhimba imikino n’amakinamico ajyanye n’amateka y’u Rwanda. Mbere twarazaga tukumva buriya buhamya buri hano ku rwibutso tugakoramo imikino, twayijyana no hanze abantu bakabikunda bakatubaza ngo ‘mwabyigiye he’, byatubereye isomo bityo dufata gahunda y’uko u Rwanda rwagira icyo rwigisha Isi, amateka twanyuzemo ntituyapfukirane hano […] Twasabye urwibutso baratwemerera duhitamo no gutumira n’ibindi bihugu nabo bajye baza bafate ubwo bumenyi.”

Gatera Honoré uyobora Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yavuze ko 2014 aribwo bubatse Amphitheatre iberamo iri serukiramuco ndetse yemeje ko intego bari bafite yatangiye kugerwaho hashingiwe ku mubare w’abitabira ndetse n’ibindi bikorwa bihabera mu kurushaho kwigisha amateka y’u Rwanda no gutanga inyigisho ziganisha Isi heza.

Mu matsinda y’abahanzi agera kuri 24 yo mu bihugu cumi na bitandatu, harimo n’itorero Mashirika, abazaturuka mu bice bya kure ya Kigali nka Kayonza, Rwamagana ndetse na Gashora.

Ubuyobozi butegura Ubumuntu Arts Festival n'abafatanyabikorwa batandukanye ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018 baganiraga n'abanyamakuru

Ibihugu bizitabira iri serukiramuco ni Sri Lanka, Kenya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Iraq, u Bubiligi, Nigeria, Afurika y’Epfo, Sweden, DRC, Zimbabwe, Burundi, Poland, Uganda, Egypt, Canada n’u Rwanda.

Imikino izerekanwa ndetse n’abazayikina muri ‘Ubumuntu Arts Festival’ 2018:

 Thought Curfew - Sri Lanka n’u Bwongereza
 Can You Hear Me Now - Rwanda n’u Bwongereza
 Too Early for Birds - Kenya
 Soul Seekers - Iraq n’u Bubiligi
 La Négrophile - USA
 Punctuation - Nigeria
 Love in the Time of Revolution – Afurika y’Epfo n’u Bwongereza
 The Can: A Story About Friendship - Sweden
 My Life Matters - Rwanda
 The Voice of the Voiceless - DRC
 Arts Revolution - Rwanda
 The Key - Zimbabwe
 Do Money Buy Happiness? - Rwanda
 Iragi - Burundi
 Re_wolta - Poland
 The Wet Umbrella - Rwanda
 Strings - Uganda
 If I Were - Egypt
 Century Song - Canada

Abanyamakuru basobanuriwe byinshi ku iserukiramuco Ubumuntu rigiye kuba ku nshuro ya kane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages