Harabura umunsi umwe ngo abanyarwanda binjire mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, kizatangira kuri uyu wa 7 Mata 2019.
Abahanzi Safi Madiba, mubyara we Queen Cha, Marina na Jay Polly bose bari mu nzu y’umuziki ya The Mane, bahuje imbaraga bakora indirimbo bageneye abanyarwanda mu kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe urw’agashyinyaguro.
Iyi ndirimbo irimo ubutumwa bwo gushishikariza abanyarwanda kubana nk’abavandimwe nta by’amoko kuko ari nayo yatumye habaho Jenoside.
Bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka; ‘Twibuke Twiyubaka’ n’aba bahanzi bashimangira ko kwigira ku mateka y’ahahise h’u Rwanda bizafasha mu kugera ku iterambere.



















TANGA IGITEKEREZO