00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahanzi bubatse izina mu muziki w’u Rwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 April 2020 saa 11:43
Yasuwe :

Umwaka wa 1994 ntuzibagirana mu mateka y’Abanyarwanda n’Isi yose kubera Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni.

Mu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abari abahanzi b’indirimbo zagiye zikundwa na benshi kandi n’ubu zigifasha benshi.

Biragoye kurondora amazina y’abahanzi bishwe muri Jenoside uko yakabaye kuko uretse abari bazwi cyane kurusha abandi bitewe n’aho bakoreraga ubuhanzi bwabo, hari abandi batarashyirwa ahagaragara cyangwa amazina yabo akaba azwi na bamwe.

Muri abo twavuga nk’ababarizwaga mu matsinda, amatorero na korali zo hirya no hino mu Rwanda.

Gusa, uko iminsi igenda iza ni ko urutonde rw’abahanzi bahitanywe na Jenoside rugenda rugaragazwa, uko ubushakashatsi bukorwa cyangwa abantu bibukiranya.

Bamwe mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994:

Sebanani André

Mu mazina azwi cyane harimo Sebanani André, uyu yari umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala akaba yari azwi no mu ikinamico kuri Radio Rwanda aho yakinaga mu itorero Indamutsa. Yanaririmbye ku giti cye indirimbo zitari nke harimo ‘Karimi ka shyari’, ‘Mama Munyana’ n’izindi.

Sebanani yasize umugore Mukamulisa Anne Marie [na we witabye Imana azize uburwayi] hamwe n’abana bane nabo ndetse bateye ikirenge mu cya se.

Rugamba Sipiriyani

Irindi zina riza imbere mu bahanzi bazize Jenoside, ni Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu ndirimbo nyinshi hamwe no mu Itorero Amasimbi n’Amakombe.

Ubwo Rugamba yicwaga muri Jenoside mu 1994 yari kumwe n’abandi baririmbyi be kimwe n’abagize umuryango we.

Bizimana Loti

Bizimana Loti uzwi mu ndirimbo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ na ‘Nta munoza’, nawe yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo bwari bushingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu. Mu buzima busanzwe ngo yari umuntu ukunda gushyenga n’ubundi.

Karemera Rodrigue

Urutonde rw’abahanzi bari bakomeye bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ruzaho na Karemera Rodrigue nk’umwe mu bihangange by’umuziki mu baririmbaga ku giti cyabo. Azwi mu ndirimbo ‘Kwibuka’, ‘Ubarijoro’ n’izindi.

Karemera afite umuhungu witwa Iradukunda Valère Karemera na we w’umunyamuziki, uyu yamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘La Conta’ [Ihorere Munyana], yayihimbiwe n’umubyeyi we mu 1990.

Emmanuel Sekimonyo

Uyu yari umuririmbyi ukomeye ku giti cye. Yari azwi cyane mu ndirimbo ‘Umwana w’umunyarwanda’.

Bizimungu Dieudonné

Mu bahanzi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi baririmbaga ku giti cyabo harimo na Bizimungu Dieudonné, uyu ijwi rye rizwi mu ndirimbo Ibango ry’ibanga.

Uwimbabazi Agnes

Uyu yari umugore wa Bizimungu Dieudonné bakaba baranaririmbanaga. Ijwi rye ryumvikana mu nyikirizo y’indirimbo ‘Munini yaje’.

Gatete Sadi

Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Abamararungu. Iyi niyo yaririmbye indirimbo nka ‘Ijambo ry’uwo ukunda’, ‘Julienne’ ‘Urugo rw’umugabo’ n’izindi.

Rugerinyange Eugène

Rugerinyange Eugene nawe yazize Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu muhanzi yari azwi muri Orchestre Ingeli, ikiriho kugeza ubu.

Murebwayire Mimir

Uyu mubyeyi yaririmbaga muri Orchestre Les Citadins. Iyi izwi mu ndirimbo nka ‘Ancila’ ‘Rugori Rwera’ n’izindi.

Uretse abahanzi ku giti cyabo n’abaririmbaga mu matsinda, hari n’abandi bari bazwi muri za Korari nka: Iyamuremye Saulve wabarizwaga muri Korali Indahemuka, Rwakabayiza Berchmas na Kayigamba Jean de Dieu baririmbaga muri Chorale de Kigali, Kalisa Bernard, waririmbaga muri Chorale Ijuru n’abandi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntawibwiraga ko u Rwanda ruzongera kuzanzamuka mu buhanzi ngo rwongere rugire abacuranzi n’umuziki rufite ubu. Mu kwiyubaka u Rwanda rwagize mu myaka 26 ishize, ntawatinya kuvuga ko no muri muzika hari byinshi byakozwe kandi bitanga icyizere ko ejo hazaza hazaba ari heza.

Sebanani André
Emmanuel Sekimonyo
Bizimungu Dieudonné
Karemera Rodrigue
Rugamba Sipiriyani n'umufasha we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages